Guverinoma ya Malawi yatangaje ko perezida Arthur Peter Mutharika uheruka mu gihugu cye mu kwezi gushize mbere yo kujya mu nama y’Umuryango w’Abibumbye in New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika agaruka mu gihugu cye kuri iki cyumweru. Kuva yajya muri iyi nama ya UN muri Lera Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi gushize, […]Irambuye
Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli yasabye abayobozi bose ba Leta bari bagenwe kuzitabira ibirori byo gutambagiza umuriro w’ubwigenge (Mwenge wa Uhuru), bizaba kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukwakira mu karere ka Bariadi mu Ntara ya Simiyu, kutazabyitabira kandi abari bamaze guhabwa amafaranga ya ‘mission’ bakayasubiza. Itangazo ryasohowe ku wa gatatu tariki 12 […]Irambuye
Uburusiya wbategetse abayobozi babwo bose gucyura mu gihugu imiryango na bene wabo baba mu mahanga, birava ku mwuka w’intambara nini inugwanuga hagati y’Uburusiya n’abanzi babwo. Abanyapolitiki n’abandi bayobozi bakuru biravugwa ko basabwe na Perezida Vladimir Putin gucyura abantu bo mu miryango yabo baba mu mahanga nk’uko ibitangazamakuru byaho bibivuga. Bibaye nyuma y’uko Perezida Putin asubitse […]Irambuye
Minisitiri w’itangazamakuru wa Sudani y’Epfo Michael Makuei Lueth yahakanye amakuru avuga ko Perezida Salva Kiir yapfuye avuga ko ibyavuzwe ari ibihuha biteye agahinda. Kuva ejo nimugoroba, hari amakuru yatangazwaga ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida Salva Kiir yitabye Imana muri Juba. Minisitiri Michael Makuei yatangarije abanyamakuru i Juba ati “Ejo hari undi musazi wakwirakwije ko Salva […]Irambuye
Igisasu cyaturikiye muri parking y’imodoka, mu mujyi wa Maiduguri uherereye mu Majyaruguru ya Nigeria cyahitanye abantu kugeza ubu babarirwa muri 18. Imodoka yari irimo iki gisasu cyaturitse, yasanzwemo ikindi gisasu cya kabiri cyo cyateguwe kitaraturika. Iki gitero cy’ubwiyahuzi cyabereye ngo kuri “Muna garage” mu nzira ijya ahitwa Gamboru Ngala, cyatunguye benshi kuko imodoka zaturikanywe n’igisasu […]Irambuye
Uburusiya bwatangaje ko buzifashisha ijambo bufite bugahagarika umwanzuro uwo ariwo wose w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (UN Security Council) ugamije gufatira ibihano “embargo” Sudani y’Epfo biyibuza gutumiza kugura intwaro. Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye uri gucyura igihe, Ban Ki-moon yabwiye UN Security Council ko Guverinoma ya Sudani y’Epfo idashyira imbaraga zikwiye muri gahunda yo kohereza ingabo mpuzamahanga […]Irambuye
Muri Washington University muri Leta ya Missouri Donald Trump na Hillary Clinton bahatanira kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika bongeye guhangana mu kiganiro mpaka, Trump yitwaye neza kurusha mbere, Clinton nawe akomeza kwihagararaho no kurusha ingingo uyu mugabo. Trump yaje muri iki kiganiro afite icyasha cyo guhohotera abagore mu mvugo yafashwe mu 2005 atabizi ikongera […]Irambuye
Guverinoma ya Ethiopia yatangaje kuri iki cyumweru ko yinjiye mu bihe bidasanzwe bizamara amezi atandatu, ni nyuma y’ibikorwa byinshi by’urugomo n’imyigaragambyo mu gihugu byahitanye abantu bikangiza byinshi. Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethtiopia yavuze ko binjiye mu bihe bidasanzwe nyuma yo kubiganiraho cyane n’Inama y’abaminisitiri kubera impfu nyinshi n’ibimaze kwangirika mu gihugu. Ethiopia imaze iminsi […]Irambuye
Perezida wa Colombia ni we wegukanye igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel 2016, kubera uruhare yagize mu kugarura amahoro mu gihugu cye, asinyana amasezerano n’inyeshyamba za FARC harangizwa intambara yari imaze imyaka 52, ihitana abantu 260 000. Amasezerano Perezida Juan Manuel Santos yayasinyanye n’umukuru w’inyeshyamba za FARC (Revolutionary Armer Foerces of Columbia), Rodrigo Londono uzwi ku izina […]Irambuye
Guterres yigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Portugal, ni we waraye yemejwe ko azasimbura Ban Ki Moon ushoje manda ze ebyiri ayobora UN. Antonio Guterres yemeje ko mu kazi ke azita cyane ku bibazo by’abatagira kivurira kurusha ibindi cyane cyane ko azi ibibazo byabo nk’umuntu wigeze kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR). Guterres yemera […]Irambuye