Digiqole ad

Uburusiya bwitambitse embargo y’intwaro kuri Sudani y’Epfo

 Uburusiya bwitambitse embargo y’intwaro kuri Sudani y’Epfo

Ingabo za Sudani y’Epfo (photo: Internet).

Uburusiya bwatangaje ko buzifashisha ijambo bufite bugahagarika umwanzuro uwo ariwo wose w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (UN Security Council) ugamije gufatira ibihano “embargo” Sudani y’Epfo biyibuza gutumiza kugura intwaro.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye uri gucyura igihe, Ban Ki-moon yabwiye UN Security Council ko Guverinoma ya Sudani y’Epfo idashyira imbaraga zikwiye muri gahunda yo kohereza ingabo mpuzamahanga zicunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.

Mu kugerageza guhosha, no kugabanya ingaruka z’ibibazo by’umutekano mucye bikomeje muri Sudani y’Epfo; Muri Kanama 2016, ibihugu 15 bigize ‘UN Security Council’ byari yasabye ko Sudani y’Epfo yafatirwa ibihano byo kuyibuza kugura intwaro, nyuma y’imirwano ikomeye hagati y’ingabo zishyigikiye Perezida Salva Kiir n’inyeshyamba ziyobowe na Riek Machar.

Gusa, ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byatangaje ko Ambasaderi wungirije w’Uburusiya muri UN, Petr Iliichev yongeye gushimangira ko badashyigikiye ibi bihano.

Ati “Kudashyigikira (embargo y’intwaro) ntibyahindutse. Ejo twavugaga kuri African Republic, yashyiriweho embargo yo kutagura intwaro ariko cyibasiwe n’intwaro zirenze urugero.”

Mu ibaruwa yandikiye UN Security Council, Ban Ki-moon yavuze ko Guverinoma ya Sudani y’Epfo yemeye gusa ingabo mpuzamahanga zo kugarura amahoro 4 000, kugia ngo zongerere imbaraga izindi 12 000 zihasanzwe, n’ubwo bitarashyirwa mu bikorwa ngo kubera ko ubushake ari bucye.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish