Digiqole ad

Prix Nobel ku waharaniye amahoro yahawe Perezida wa Colombia

 Prix Nobel ku waharaniye amahoro yahawe Perezida wa Colombia

Juan Manuel Santos Perezida wa Colombia

Perezida wa Colombia ni we wegukanye igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel 2016, kubera uruhare yagize mu kugarura amahoro mu gihugu cye, asinyana amasezerano n’inyeshyamba za FARC harangizwa intambara yari imaze imyaka 52, ihitana abantu 260 000.

Juan Manuel Santos Perezida wa Colombia
Juan Manuel Santos Perezida wa Colombia

Amasezerano Perezida Juan Manuel Santos yayasinyanye n’umukuru w’inyeshyamba za FARC (Revolutionary Armer Foerces of Columbia), Rodrigo Londono uzwi ku izina rya Timochenko.

Habayeho ikibazo cyo kutayashyigikira kuri benshi batuye Colombia, kuko bavugaga ko ayo masezerano azatuma izo nyeshyamba zitaburanishwa ku byaha zakoze.

Umuyobozi wa komite ishinzwe gutanga iki gihemo muri Norvege, Kaci Kullmann yavuze ko Perezida Santos yahawe iki gihembo cy’agaciro kuko yagize umuhate mu gushakira umuti ikibazo cy’intambara yari imaze imyaka 52 mu gihugu cye.

Mu kwezi gushize ubwo yasinyaga ayo masezerano yavuze ko ari ikintu cyiza igihugu cye cyishimiye n’Isi yose kuko intambara yari yaresegeshe icyo gihugu igiye guhagarara.

Umunyamakuru wa Al Jazeera dukesha iyi nkuru uri mu gihugu cya Colombia yatangaje ko guhabwa iki gihembo ari ibintu byatunguranye cyane muri icyo gihugu kuko ngo batari biteze ko Perezida wabo yagihabwa mu gihe yasinye amasezerano abaturage badashyigikiye.

Perezida Manuel Santos yatsindiye iki gihembo cyashakwaga n’abantu 376, muri bo 228 ni abantu ku giti cyabo, 148 bari mu miryango itandukanye.

Mu bahataniraga iki gihembo, barimo Papa Francis, Angela Merkel uyobora U Budage, Edward Snowden wamamaye muri America no ku Isi kubera kumena amabanga y’igihugu cye n’abandi.

Intambara yo muri Colombia yamaze imyaka 52, ihitana abantu 260 000 abasaga 6 000 000 bataye ibyabo.

Manuel Santos abaye uwa 129 uhawe Igihembo cy’Amahoro gikomeye ku Isi (Prix Nobel de la Paix), ageze mu kirenge nk’icya Theodore Roosevelt wayoboye Amerika, Martin Luther King, Nelson Mandela, na Tawakkul Karman n’abandi.

Iki gihembo cyatangiye gutangwa mu mwaka wa 1901.

Al Jazeera

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish