Imibare itangwa na Police ya Pakistan iravuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri ibyihebe bitatu byari byambaye ibisasu biturika byateye ikigo cyayo kiri ahitwa Quatte byica abapolisi bagera kuri 63 hakomereka n’abandi benshi. Police kandi yabwiye BBC ko mbere yo kwiturikirizaho ibisasu, ibyihebe byabanje gufata bunyago bamwe mu bo byasanze muri ririya shuri ry’imyitozo […]Irambuye
Igisirikare cyo muri Congo Kinshasa kuri uyu wa mbere cyatangaje ko cyafashe umwe mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba za FDLR, akaba ari uwitwa Col Habyarimana Mucebo wiyitaga Sofuni. Ingabo za Leta muri Congo Kinshasa, (FARDC) zatangarije AFP, ko umusirikare ufite ipeti ryo hejuru muri FDLR yafatiwe mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byatangajwe na […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu gihugu cy’Ubufaransa hatangiye imirimo yo gufunga inkambi y’abimukira yahawe izina ry’igihuru kubera imibereho mibi y’abayibamo. Iyi inkambi yakozwe n’abimukira bambukaga bajya ku mugabane w’Uburayi, iherereye ku cyambu cya Calais kiri ku mupaka uhuza Ubufaransa n’Ubwongereza, ikaba yari icumbikiwemo abimukira basaga 7 000. Abapolisi basaga 1 200 n’abandi […]Irambuye
Mu gihugu cy’U Burundi, Minitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu no kubaka gukunda igihugu, mu nama yagiranye n’amashyaka yemewe muri icyo gihugu, tariki ya 11 Ukwakira 2016, i Gitega bemeje ko Itegeko Nshinga rivugururwa rigaha amahirwe Perezida Pierre Nkurunziza yo kwiyamamaza ubuziraherezo. Imyanzuro y’iyi nama yari yagizwe ibanga, ariko iza gusohoka mu kinyamakuru kibogamiye ku butegetsi […]Irambuye
Africa y’Epfo na yo yatangije uburyo bwo kwivana mu bihugu byemeye kandi bisinya amasezerano ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC), nyuma y’ibindi bihugu nk’u Burundi. Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Africa y’Epfo bwamaze kwandikira Umuryango w’Abibumbye (UN) buyimenyesha ko butagishaka kugendera ku mategeko ahana ya ruriya rukiko kuko ngo rubogama kandi rukibanda ku gukurikirana abayobozi b’ibihugu bya […]Irambuye
Mu rugamba ingabo za Iraq zirimo rwo kwirukana abarwanyi ba IS mu mujyi wa Mosul zifashijwe n’ibihugu by’Uburayi na America, zirashinjwa gukora ibikorwa byo kwica urubozo abasivili harimo n’abana zikoresheje inyundo n’ibindi bikoresho bikomeretsa. Video yaraye isohotse yerekana bamwe mu basirikare ba Iraq bakubita inyundo abana bagaragara nk’abafite imyaka umunani, babahata ibibazo niba basanzwe bakorana […]Irambuye
Perezida wa Philippine, Rodrigo Duterte uzwiho kuvuga amagambo akomeye, yatangaje ko igihugu cye yitandukanyije na Leta zunze Ubumwe za America, byari bimaze igihe kirekire bifitanye umubano ukomeye, yaruye yemeza ko yiyunze n’U Bushinwa. Uyu mugabo hari abamugereranya na Donald Trump uhatanira kuzayobora America, ibyo yavuze yabitangarije mu ruzinduko yagiriye mu Bushinwa kuri uyu wa kane […]Irambuye
Ku wa gatatu mu Mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana amasezerano yasinywe, yemerera Perezida Joseph Kabila kuguma ku butegetsi kugeza igihe amatora azaba. Abigaragambya bavuze ko Kabila bamuhaye ikarita y’umuhondo nko kumuburira ko agomba kuva ku butegetsi. Iyi myigambyo y’amahoro yateguwe n’abadashyikiye Perezida Joseph Kabila mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa […]Irambuye
Ku wa kabiri mu gihugu cya Arabia Saoudite/Saudi-Arabia igikomangoma mu bwami bw’iki gihugu, Turki bin Saud al-Kabir yishwe aciwe umutwe nk’igihano yari yakatiwe cyo kwicwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi yakoze mu myaka itatu ishize, amakuru yemejwe na Minisitiri ushinzwe Ubutegetsi bw’imbere mu gihugu. Turki bin Saud al-Kabir wari igikomangoma yahamwe n’icyaha cyo kwica umuntu […]Irambuye
Umwe mu bakobwa baherutse kwamburwa Boko Haram mu basaga 200 imaze iminsi yarashimuse, yavuze ko bigeze kumara ukwezi n’iminsi 10 batarya, batanywa. I Abuja, kuri iki Cyumweru, Gloria Dame w’imyaka 21 yashyize hanze amwe mu banga y’ibyabayeho ubwo bafatwaga n’umutwe w’Iterabwoba, Boko Haram. Muri ubu buhamya bwe, Dame wavugiraga abakobwa 21 baherutse kuvanwa mu maboko […]Irambuye