Perezida Salva Kiir ntabwo yapfuye, Leta yabihakanye
Minisitiri w’itangazamakuru wa Sudani y’Epfo Michael Makuei Lueth yahakanye amakuru avuga ko Perezida Salva Kiir yapfuye avuga ko ibyavuzwe ari ibihuha biteye agahinda.
Kuva ejo nimugoroba, hari amakuru yatangazwaga ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida Salva Kiir yitabye Imana muri Juba.
Minisitiri Michael Makuei yatangarije abanyamakuru i Juba ati “Ejo hari undi musazi wakwirakwije ko Salva Kiir yapfuye, cyari ikindi kibazo, benshi ku isi barampamagaye kubera ibyo bihuha kandi biri kuva hano. Birababaje cyane.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Minisitiri Makuei yavuze ko bashobora gufunga Internet muri Sudani y’Epfo niba abanzi b’amahoro bakomeje gukwirakwiza ibihuha kugira ngo igihugu kigire umutekano mucye.
Yavuze ko ibyavuzwe byose ari ibibeshyo. Ati “Salva Kiir nta nubwo anarwaye, kuva ejo mu gitondo yari mu biro bye yavuze mu biro saa kumi n’igice kandi n’ubu ari iwe.”
Uyu muyobozi yahakanye amakuru y’ibivugwa ko hari ubwicanyi muri Juba avuga ko abantu bari guterwa ubwoba n’ibihuha gusa ko nta muntu wiciwe muri Juba vuba aha kandi ko binabaye uwabikoze yafatwa agahanwa.
Coup d’état
Makuei, usanzwe kandi ari umuvugizi wa Leta ya Sudani y’Epfo, yahakanye ibivugwa ko hari umugambi uherutse gupfuba wo gukora Coup d’état wateguwe na Riek Machar n’abantu bamushyigikiye.
Ati “Ibyo byose ni ibihuha bigamije gutera ubwoba muri rubanda muri Juba, abantu bakagirwa inama yo kuva muri Juba ngo kuko ibintu bimeze nabi.”
We yemeza ko Leta igenzura ibintu byose n’umutekano mu gihugu cyose, ibindi ari ibihuha byo guca intege igihugu nk’uko bivugwa na Radio Tamazuj y’i Juba
UM– USEKE.RW