Digiqole ad

Mu mpaka, noneho Trump yitwaye neza gusa Clinton akomeza kumuganza

 Mu mpaka, noneho Trump yitwaye neza gusa Clinton akomeza kumuganza

Muri Washington University muri Leta ya Missouri Donald Trump na Hillary Clinton bahatanira kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika bongeye guhangana mu kiganiro mpaka, Trump yitwaye neza kurusha mbere, Clinton nawe akomeza kwihagararaho no kurusha ingingo uyu mugabo.

Trump na Clinton bajya gutangira ikiganiro ntabwo bahanye umukono nka mbere
Trump na Clinton bajya gutangira ikiganiro ntabwo bahanye umukono nka mbere

Trump yaje muri iki kiganiro afite icyasha cyo guhohotera abagore mu mvugo yafashwe mu 2005 atabizi ikongera kugaragazwa muri iki cyumweru kuva mu 2007 bitagarukwaho. Clinton yahereye aha avuga ko ayo mashusho n’imvugo bya Trump bisebeje abagore byerekana uwo ari we bya nyabyo n’ubu.

Trump yisobanuye ko nta mugore yigeze asoma cyangwa ngo agire ikindi akora atamuhaye uhurenganzira, ndetse ajomba Hillary amwibutsa ko umugabo we Bill Clinton (wari aho) ngo we mbere yahohoteye abagore.

Ku ngingo y’irondaruhu, abimukira n’iterabwoba Clinton yatuye hasi Trump, we wavuze ko impamvu ikibazo cy’iterabwoba kidakemuka ari uko batinya kukibaza idini ya Islam kandi ariyo nyirabayazana.

Clinton aha yamubirinduye, amubwira ko Islam atari iterabwoba, ko Amerika yagize abasiramu b’intangarugero benshi nka Mohamad Ali n’abandi, kandi ko Amerika ikomeye kuko ari urunyurane rw’abantu batandukanye muri bwinshi kandi bose bagomba kuyibanamo mu bwisanzure n’ubwubahane.

Batinze kandi ku bwisungane mu kwivuza bwitwa “Obama care” Trump ashimangira ko buhenze cyane umuntu yabukoresha gusa ari uko yagonzwe n’ikamyo bityo bwatsinzwe kandi bukwiye kuvaho.

Clinton we avuga ko ubwo bwisungane ari politiki nziza ifasha ab’intege nke kugera ku buvuzi, avuga ko impamvu Trump abwanga ari uko ashaka gukomeza gukiza za kompanyi zitanga servisi z’ubuzima zititaye ku mibereho baturage.

Clinton avuga ubu bwisungane mu kwivuza ari ingenzi cyane ariko ko koko bufite ibibazo bwakemurwamo.

Ku by’umutwkano n’iterabwoba Clinton na Trump banyuranya ku byakorwa ariko bagahuriza ku ishyaka ryo kurinda Amerika.

Batandukana mu by’ubukungu, Clinton yerekana Trump nk’umuherwe ushaka gukomeza guteza imbere abakire ndetse ngo bananyereza cyangwa bagabanya imisoro, Clinton we akigaragaza nkushaka guteza imbere rubanda ruciriritse.

Aba bakandida bateranye amagambo ashingiye ku hahise habo, Trump akerekana ko mu myaka 30 Clinton akora mu nzego za Leta ntacyo yakoze Clinton nawe akamubarira ibikorwa bye bitandukanye mu magambo yihuse.

Trump yihagazeho cyane mu kiganiro cya nijoro kurusha ubushize asobanura neza ibyo ashinja Clinton n’ibyo abaye Perezida yakora akanakosora, gusa Clinton yagaragaje kumurusha inararibonye mu mpaka za politiki no gusobanura neza ingingo ze.

Barangije babazwa niba bubahana, Clinton avuga ko yubaha cyane kandi yemera ibyo abana ba Trump bakora. Trump avuga ko yemera ko Mme Clinton ari umurwanyi udacika intege, atitaye kubyo arwanira, ngo amwera nk’umugore utava kucyo arwanira.

Iki cyari ikiganiro cya kabiri mbere y’icya nyuma kizaba tariki 19 Ukwakira mbere y’amatora yo mu Ugushyingo 2016 azamenyesha uzasimbura Barack Obama hagati ya Donald Trump na Hillary Clinton.

Mbere gato y'ikiganiro mpaka, Bill Clinton aramukanya na Melania Trump umugore wa Donald Trump
Mbere gato y’ikiganiro mpaka, Bill Clinton aramukanya na Melania Trump umugore wa Donald Trump
Mu mpaka Hillary Clinton yarushaga gusobanura neza ingingo ze mukeba we
Mu mpaka Hillary Clinton yarushaga gusobanura neza ingingo ze mukeba we
Trump ariko uyu munsi yihagazeho cyane kurusha ubushize
Trump ariko uyu munsi yihagazeho cyane kurusha ubushize
Trump yakomezaga kubwira Clinton ko ibyo avuga ari amagambo y'abanyepolitiki nubundi amaze imyaka 30 abwira abanyamerika
Trump yakomezaga kubwira Clinton ko ibyo avuga ari amagambo y’abanyepolitiki nubundi amaze imyaka 30 abwira abanyamerika
Ku ngingo y'irondaruhu no kwanga abimukira iyi foto yasobanuye byinshi muri iki cyumba cyaberagamo impaka. Umwe mu badafite uruhande wari watumiwe kuri iyi foto areba Trump uruhande rwe ruraboneka
Ku ngingo y’irondaruhu no kwanga abimukira iyi foto yasobanuye byinshi muri iki cyumba cyaberagamo impaka. Umwe mu badafite uruhande wari watumiwe kuri iyi foto areba Trump uruhande rwe ruraboneka
Byarangiye bahanye umukono nyuma y'uko buri umwe abwiye undi amagambo ajya kuba meza
Byarangiye bahanye umukono nyuma y’uko buri umwe abwiye undi amagambo ajya kuba meza

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Trump 2016

  • Muratubeshye kabisa, muhereyehe muvugako Clinton yaganje Trump ko icyo kiganiro twagikurikiye live ndetse tukareba na updates zagikurikiye? Clinton yatangiye yisetsa arangiza agahanga yagakambije nubwo ba moderators ntako batari bagize ngo babuze amahoro Trump kuko wagiragango nibo ahanganye nabo! Ibinyamakuru byinshi byahagurukiye gusebya Trump ariko nta kabuza azatsinda, hari nabandi bamwanga kubera ubucuti bwihariy bafitanye na Clinton’s family aha ndavuga gukorana nabo business arik bose baribeshya kuko Trump ntiyagejejwe hariya na tombola!

    Nta muyobozi uri muri Clinton w’umugore nkuko na Clinton w’umugabo nawe ntacyo yamariye isi usibye gutangaho abantu ibitambo yarangizango ntiyamenyeko byabaye! Umwana banga ngo niwe ugira ate harya? Turiya tugambo twa Clinton abanyamerika benshi barabizi ko aba abeshya ntibizabatangaze mu matora nakubitirwa ahareba inzega.

    Abanyamakuru nababwira iki nibarwane kuri Clinton barebebeko hari ikizagenda, uyu muryango wa Clinton wicaranye byinshi bibi byatumye abanyamerika bawugirira inzika, mutuze mwe muzarebe uko games zikinwa mureke kubeshya.

  • en avant trump ! wenda wazakuraho abanyagitugu ba Afrika

  • Banza umunyamakuru w’umuseke yasomye comments kubinyamakuru byabanyamerika bisebya Trump nk’ibisanzwe birimo CNN, na za New York Times kabisa. Ikigaragara cyo ntiyarebye ikiganiro live cg kuri youtube basi kuko Trump yigaragaje kdi agaragaza ubudahangarwa muri iriya Debate kuburyo iyi Presidential debate izaba iyambere mumateka.

    Trump rwose simushyigikiye mubyo akora ariko azatungurana mumatora peeh mwumirwe Clinton ibinyamakuru biri kumushuka kuburyo ubona aza afite over confidence ko azasimbura Barack Hussein muri White House ariko azumirwa nabona Donald awicayemo.

    Gusa noneho impfu zahato nahato z’abirabura nubundi zizakomeza kuko uriya mugabo ni umu racist cyane gusa ibitekerezo bye byateza imbere Leta zunze ubumwe z’Amerika nonese ubundi mugani we ” Why should USA be the Policeman of the world”(Trump, 2016).

    Clinton mumagambo ye gusa aba ashaka guteza akaduruvayo muburasirazuba bwo hagati mugihe Trump we are Job Creator cg Job’s God” I will bring jobs back” according to TrumP DOnald ibi byose Clinton atakoze mumyaka isaga mirongo itatu amaze muri Politiki urumva azabikora mumyaka ine gusa muri White House??

    • ubwo nawe guravuze!!

  • ni hahandi USA niyo yayoborwa na Trump cg Hillary Strategic plan nimwe, gukomeza kuba Police y’isi.

  • Abanyamerika bazaduhitiramo nde hagati y’umusaza w’umunyamusoziuhubuka n’umukecuru w’Indyadya?

    Dore ikigiye kumara isi, KWIJIJISHA NO KWIRENGIZA UKURI

    Ni inde utabona ko Trump mu biganiro bibiri bishize kweli nta bitekerezo bifatika bikwiye umuyobozi wa USA afite?
    N’umwana wo muri Primary wakurikira kiriya kiganiro yakwemeza ko Trump nta kigenda iyo atari kuri defense kubera amateka ye mabi, aba ari kuri offense hafi gutukana nk’abashumba. Nta ngingo atanga nka Clinton kuko uyu anamurusha ubunararibonye muri politics.

    Wowe ugaya uyu munyamakuru ngo ntiyakurikiye ikiganiro, wumvise aho Trump yavuze ko “US troops should secretly knock down powers” ngo naho Clinton na Obama baravugagaaa gusa ntibakore? wabyumvise? cg.

    Trump ni umubarbare wagize amahirwe yo kuvuka neza mu noti agakira agasirimuka ariko ubundi his mind is barbaric, ntabwo mvuze iby’iriya tape byo ni ibindi.

    Isi aho igeze ni uko ukuri kutagitsinda byoroshye, ntabwo nshyigikiye Clinton kuko nawe hari byinshi koko atakoze ariko nibura we mu mvugo ze muri izi debate wumva avuga ko ati “nakoze ibi, nkora ibi nkora biriya…nintorwa nzakora ibi nzakora biriya…” at least we, kandi hagati y’ibibi bibiri umuntu ahitamo icyoroheje ububi.

    Trump ni barbare H.Clinton ni political demagogue. Ubwo Abanyamerika bazaduhitiramo uza AGATEGEKA igice kinini cy’ISI hagati y’umusaza w’umunyamusozi w’umuhubutsi kuriya hamwe n’umukecuru w’indyadya….

    Merci

    • Ukwiye kubanza ku menya ngo DONALD J TRUMP ni nde?

  • @ Urakoze cyane Marthe kubwiyo nyunganizi utanze arikose wibwirako kuba akazi karagabanutse(Unemployment level is worst than ever in the past 3 decades) ibi byabayeho Clinton atari umuyobozi wo kurwego rwo hejuru ariko nubwo byabaga Trump we yari arikubaka imiturirwa myinshi muri za Ohio ariko atanga akaazi kububatsi n’abandi banyabukorikori benshi. Urumva uwo mukecuru wita “Indyandya” yakora iki? Nkuko wabimwise ese debate yambere niba warayisomye nayo waba uzi ibya Private emails za Hillary zashyizwe hanze nta wera ngo de birumvikana ariko aho guha umwanya umuntu umaze imyaka isaga mirongo ntacyo akora nawuha uwonzi icyo yakoze Trump yavuye kuri Million USD ubu afite Billions USD inganda nyinshi n’ibindi bikorwa ntarondora kdi AMerica yubu icyo ikeneye si ukuba umupolisi ahubwo ni ugukaza ubukungu hakabaho iterambere rirambye muri USA. Trump nawe afite ingengabitekerezo itari nziza ariko nibura arusha stamina Clinton-According to him Clinton has no Presidential look or Stamina.

    • Icyo uvugo nico co!!

      Go Trump!

  • Nanjye rwose uyu munyamakuru arantangaje ngo Clinton yarushije Trump.Nanjye nagerageje gukurikirana ibi biganiro mpaka nasanze Trump arusha Clinton in terms of having an accurate plan muri economie n ahandi.Aravuga agatanga imibare ifatika y uko ubukungu bwagiye bushegeshwa,icyabiteye n uko byakosorwa.N aho Clinton we iturufu ni ugushaka mu mateka mabi ya kera ya Trump ngo yewe yavuze nabi runaka na runaka et patati et patata.Nta muntu utagira ibibi kandi twese tugenda duhinduka.Cyokoze Clinton azi amacenga mu mvugo.Abanyamakuru nibarekere aho kuduha”desinformation” natwe turakurikirana.

    • ubworero namwe byabavunye rero bashahu mwita umwanya kuri bariya baswa mutumbere igihungu cyacu.iwaza wese agendera kumabwiriza ahasanze yaba uwo mu caw boy Trump icyo azasanga nicyo azakora ex:obama atorwa mwavugije impundu ngo nu mwirabura ngo haricyo azatumarira hehehehehehehhhh ikise yamaze? usibye gusinga isi ayishyize muntambara itazapfa iragiye.byiza rero murebe ibibareba kuko ntanumwe hano uzatora murarushwa nubusa kbs.dufite byinshi twakorera igihungu cyacu bariya bifitiye kata zabo

  • ukagirango abirabura benshi ntibapfuye kubwa Obama mwene wabo. Aba bose ntakintu bamara niyo mpamvu ntanokubataho umwanya. Genocide se iba mu Rwanda Clinton ntiyarahari? ahubwo uyu mugore we ako azazana nihatari

Comments are closed.

en_USEnglish