Senateri Herve Fourcand ukomoka mu Magepfo ya Haiti yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko imibare imaze gukusanywa yerekana ko inkubi y’umuyaga wiswe ‘Matayo’ ufite umuvuduko wa kilometero 230 ku isaha imaze guhitana abaturage 300. Muri iyi ntara ari naho umuyaga winjiriye hasenyutse amazu ibihumbi bitatu. Ubu ngo uyu muyaga umaze kugera ku rwego rwa kane, […]Irambuye
Kuri uyu wa kane umutwe w’abarwanyi bagendera ku mahame ya Kisilam ba al – Shabaab batangeje ko bishe abaturage batandatu b’Abakirisitu mu mujyi wa Mandera uherereye mu majyaruguru y’uburarasirazuba bwa Kenya. Polisi ya Kenya yatangaje ko abo barwanyi bateye amagerenade banarasa urufaya rw’amasasu aho abaturage b’abakilisitu batuye, mu gihe bari basinziriye. Iki ni ikindi gitero […]Irambuye
Babiri muri abo bapolisi batewe icyuma mu gikorwa kiswe icy’iterabwoba nk’uko byemejwe n’abashinjacyaha mu Bubiligi. Umupolisi umwe yatewe icyuma mu ijosi, undi agiterwa mu nda, mu gihe umupolisi wa gatatu yari aje gutabara aho habeyere ibyo, mu karere ka Schaerbeek yakomerekejwe ku zuru. Uwakoze ibyo yarashwe mu kaguru, ajyanwa kwa muganga n’imbangukiragutabara. Abayobozi batangaje amazina […]Irambuye
Marcel Mombeka, wari Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Centrafrica (Central African Republic, CAR) yarashwe n’abantu batazi ahita yitaba Imana hafi y’ibiro bya Polisi mu murwa mukuru, Bangui. Mombeka yatemberaga n’umwana we w’imyaka 14 kuri uyu wa kabiri ubwo igitero cyabaga. Ubu bwicanyi bwaraye bubereye ahantu hatari umutekano uhagije hitwa PK5 District, byatumye habaho imirwano nyuma y’aho […]Irambuye
Ubuyobozi bwa Nigeria bwemeje ko bugiye kugurisha indege ebyiri mu ndege 10 Umukuru w’igihugu yari yemerewe kugendamo n’abandi bayobozi bakuru. Umuvugizi wa Perezida Muhammadu Buharu, Garba Shehu yabwiye BBC ko ibi bigamije kugabanya amafaranga yatangwaga mu kugura amavuta y’izi ndege no kuzitaho bikaba byahendaga Leta. Hahise hasohorwa itangazo ryamamaza ngo abaguzi baze kwigurira izi ndege […]Irambuye
* Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bufaransa yavuze ko igihugu cye gishobora gufatira Congo ibihano. Intambara y’amagambo irafata indi ntera hagati y’U Bufaransa na Congo Kinshasa, Kinshasa ishinzwa U Bufaransa gushyigikira “intagondwa” nk’uko Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende, abuvuga ngo U Bufaransa burashaka gucana umuriro muri Congo ariko bikazarangira bacyuye abaturage babo, abandi bagasigara […]Irambuye
Igipolisi cyo muri Uganda, kiratangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere cyataye muri yombi abantu 20 bari baje kwakira Dr Kizza Besigye nk’umukuru w’igihugu ku kibuga cy’indege cya Entebbe International Airport. Umuyobozi w’ishami rya police rishinzwe iperereza muri Uganda, Richard Anvuko yabwiye ikinyamakuru ‘Monitor’ dukesha iyi nkuru ko abatawe muri yombi basaga 20. […]Irambuye
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn yatangajeko imyigaragambyo yabaye kuri iki Cyumweru ikozwe n’abatavuga rumwe na Leta ayoboye yaguyemo abantu 53 bakoze ibintu yise ‘amarorerwa’ bakigabiza imihanda bakayifunga kandi bakarwanya inzego zishinzwe umutekano. Uyu muyobozi yahakanye ko urupfu rwabo rwatewe n’ingufu zakoreshejwe n’abapolisi ahubwo yemeza ko bazize umubyigano ukabije watewe n’uko bari benshi cyane kandi […]Irambuye
Ikigo gikomeye cyane cyitwa Hedge fund Och-Ziff cyategetswe gutanga miliyoni $412 kugira ibirego by’uko cyatanze ruswa ya za miliyoni za ruswa mu bayobozi bo muri Africa kugira ngo gikomeze guhabwa amasoko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushora imari. Ni bwo bwa mbere muri America itegeko rihana abantu batanga ruswa hanze y’icyo gihugu rishyizwe mu bikorwa, […]Irambuye
Amerika yafatiye ibihano by’ubukungu bamwe mu bashyigikiye Perezida Joseph Kabila barimo umusirikare mukuru ku rwego rwa Jenerali n’Uwigeze kuyobora Polisi muri Congo Kinshasa, ku mpamvu z’uko abatavuga rumwe na Leta bakomeza guhohoterwa ndetse rimwe na rimwe hagakoreshwa imbaraga nyinshi. Itangazo ry’urwego rushinzwe umutungo muri Amerika rivuga ko imitungo yose, Maj.Gen Gabriel Amisi Kumba na John […]Irambuye