Umukambwe Shimon Peres wari ufite imyaka 93 yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bibiri agize ikibazo cyo gucika k’udutsi two mu mutwe (stroke). U Rwanda binyuze kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga rwatangaje ko rwifatanyije na Israel mu kababaro. Peres ngo yitabye Imana asinziriye ahagana saa munani z’ijoro kuri uyu wa gatatu nk’uko Dr Rafi Walden yari abereye sebukwe […]Irambuye
Ikiganiro mpaka cya mbere bari kumwe cyari gitegerejwe cyane n’isi yose. Hillary Clinton na Donald Trump ntawakoze ikosa, bagiye impaka rubura gica, gusa Clinton akagaragazamo ubunararibonye mu miyoborere, ubunararibonye Trump yise bubi kuko ngo Amerika ikiri mu kaga. Muri iki kiganiro cyabereye muri Hostra University muri New York aba bakandida batangiye babazwa ibyerekeye uko bazamura […]Irambuye
Stephen Hawking ubu afatwa nk’umuntu wa mbere ku isi mu bariho uzi cyane ubugenge (physics) yatangaje ko abatuye isi bakwiye kwitondera kwereka aba ‘aliens’ ko duhari, kuko ngo ibyo binyabuzima bindi bishobora kuba biturenze cyane mu ikoranabuhanga n’imbaraga. We yemeza ko uko agenda akura abona ko abatuye isi atari bonyine mu isanzure. Muri film igiye […]Irambuye
*Iyi miryango irasaba Leta kwemeza italiki ya vuba y’amatora y’umukuru w’igihugu… Kuri uyu wa Gatandatu, Umuryango w’Abibumbye, umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa yahurije hamwe isaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abatavuga rumwe na yo guhagarika imvururu zimaze gutwara ubuzima bwa benshi muri iki gihugu. Iyi […]Irambuye
*Ngo natora ka mitende azahita ajyanwa mu nkiko kubera gushaka kwiyahura… Umuvugizi w’igipolisi I Kampala, Emilian Kayima yavuze ko kuri uyu wa kane umusore utaramenyekana uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30 yakomeretse bikabije nyuma yo gusimbuka ava mu igorofa ndende ashaka kwiyahura. Uyu mugabo wasimbutse ava mu igorofa hejuru izwi nka […]Irambuye
Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yasabye umuryango w’Abibumbuye kuba umuhuza wa Leta y’iki gihugu ayobora n’umutwe wa Boko Haram bakagirana ibiganiro byo guhagarika intambara imaze imyaka irindwi no kurekura abakobwa 200 washimuse mu ishuri rya Chibok. Perezida Buhari yavuze ko leta ya Nigeria yakwemera gutanga abarwanyi ba Boko Haram bafunzwe n’iki gihugu mu gihe na yo […]Irambuye
U Bwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na Banki y’Isi, byatangaje umugambi wo guhanga imirimo mishya 100 000 mu gihugu cya Ethiopia mu rwego rwo kugira icyakorwa ku kibazo cy’abimukira bagana i Burayi ari benshi. Muri iki gihugu ngo hazubakwa ahantu habiri hagenewe guhsyirwa inganda, ibikorwa bizatwara akayabo ka miliyoni $500 (£385m). Igihugu cya Ethiopia, cyatanze igitekerezo […]Irambuye
Perezida wa Botswana, Ian Khama yasabye Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, w’imyaka 92 kureka ubutegetsi ataruhanyije. Ian Khama yatangarije Reuters ko igihugu cya Zimbabwe gikeneye ubuyobozi bushya bushobora guhangana n’ibibazo bya politiki n’iby’ubukungu kimazemo igihe. Khama ati “Biraboneka ko ku myaka ye, (Mugabe) n’ibihe igihugu cya Zimbabwe kirimo, ntabwo rwose ashoboye kuba yahindura mu miyoborere […]Irambuye
Jean Bosco Ntaganda wari ukuriye inyeshyamba za CNDP mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yari amazemo ibyumweru bibiri mu cyumba cya gereza ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mu mujyi wa Hague, mu Buholandi. AFP ivuga ko Ntaganda wari warahimbwe akazina ka “The Terminator” bitewe n’ibikorwa bibi akekwaho ko yakoreye muri Congo Kinshasa, […]Irambuye
Mu ijambo rya nyuma yavugiye mu nama rusange y’Umuryango w’abibumbye (UN) nk’Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Barack Obama yasabye ko Israel ihagarika ibikorwa byo kwigarurira ubutaka bwa Palestine no kubwubakaho amazu. Ngo Israel ntizakomeza kugira Abanya-Palestina ingaruzwamuheto. Barack Obama uzasoza manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma mu Ugushyingo uyu […]Irambuye