Digiqole ad

Nigeria: Igisasu cyaturikiye muri Parking y’imodoka gihitana 18

 Nigeria: Igisasu cyaturikiye muri Parking y’imodoka gihitana 18

Igisasu cyaturikiye muri parking y’imodoka, mu mujyi wa Maiduguri uherereye mu Majyaruguru ya Nigeria cyahitanye abantu kugeza ubu babarirwa muri 18. Imodoka yari irimo iki gisasu cyaturitse, yasanzwemo ikindi gisasu cya kabiri cyo cyateguwe kitaraturika.

Iki gitero cy’ubwiyahuzi cyabereye ngo kuri “Muna garage” mu nzira ijya ahitwa Gamboru Ngala, cyatunguye benshi kuko imodoka zaturikanywe n’igisasu zari ziherekejwe n’abasirikare nk’uko busanzwe muri iyi nzira.

Amabwiriza yashyizweho na Leta ateganya ko ibinyabiziga byose bitwaye ibintu cyangwa abantu byerekeza Gamboru Ngala biherekezwa n’abasirikare ba Leta.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Maiduguri Specialist Hospital bwabwiye ikinyamakuru Daily Trust ko abantu bahitanywe n’iki gitero bamaze kugera kuri 18.

Gusa, Polisi yo muri Leta ya Borno yatangaje ko hapfuye abantu batanu, ndetse hakomereka abandi bantu batanu.

Abaturage batuye mu gace iki gitero cy’ubwiyahuzi cyabereyemo, baravuga ko cyakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ukomeje kugaba ibitero bihitana benshi muri Nigeria.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish