Digiqole ad

Antonio Guterres watorewe kuyobora UN yiyemeje kuzita ku batagira kivurira

 Antonio Guterres watorewe kuyobora UN yiyemeje kuzita ku batagira kivurira

Antonio Guterres wemejwe nk’uzayobora UN mu gihe kiri imbere

Guterres yigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Portugal, ni we waraye yemejwe ko azasimbura Ban Ki Moon ushoje manda ze ebyiri ayobora UN.

Antonio Guterres wemejwe nk'uzayobora UN mu gihe kiri imbere
Antonio Guterres wemejwe nk’uzayobora UN mu gihe kiri imbere

Antonio Guterres yemeje ko mu kazi ke azita cyane ku bibazo by’abatagira kivurira kurusha ibindi cyane cyane ko azi ibibazo byabo nk’umuntu wigeze kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Guterres yemera ko kugira ngo azagere kuri biriya bizasaba kwicisha bugufi no kugira umutima utabara.

Ati: “Nzita cyane ku bagezweho n’ibibazo bikomoka ku ntambara, ku iterabwoba, ku guhungabanya uburenganzira bwa muntu, ubukene n’ibindi bibazo byuzuye Isi.”

Inama yateranye kuri uyu wa Kane ni yo yemeje ku bwiganze bw’amajwi ko Antonio Guterres ari we uzasimbura Ban Ki Moon ukomoka muri Koreya y’Epfo.

Azatangira akazi ke mu ntangiriro z’umwaka utaha. Mu ntangiriro z’uyu mwaka amakuru yavugaga ko amahirwe yo kuyobora UN yari afitwe cyane n’umugore icyo gihe hakaba haravugwaga Irina Georgieva Bokova  ukomoka muri Bulgaria ubu akaba ayobora UNESCO.

Ban Ki Moon yashimye ko UN igiye kuzayoborwa n’umugabo yita ko afite umutima wa kimuntu amwifuriza amahirwe mu kazi ke, yemeza ko katoroshye.

Antonio Guterres yavutse muri Mata 1949 ubu afite imyaka 67 akaba afite umugore n’abana babiri.

Yatangiye Politiki mu myaka ya 1970 akaba yarakoze ahantu hatandukanye harimo no kuyobora UNHCR mu gihe cy’imyaka 10.

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish