Ethiopia yatangaje ko yinjiye mu bihe BIDASANZWE
Guverinoma ya Ethiopia yatangaje kuri iki cyumweru ko yinjiye mu bihe bidasanzwe bizamara amezi atandatu, ni nyuma y’ibikorwa byinshi by’urugomo n’imyigaragambyo mu gihugu byahitanye abantu bikangiza byinshi.
Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethtiopia yavuze ko binjiye mu bihe bidasanzwe nyuma yo kubiganiraho cyane n’Inama y’abaminisitiri kubera impfu nyinshi n’ibimaze kwangirika mu gihugu.
Ethiopia imaze iminsi yugarijwe n’imyigaragambyo y’abarwanya Leta, basa n’abayigomekaho kuva mu myaka 25 ishize.
Kuva mu mpera za 2015 abigaragambya bahangana n’inzego z’umutekano, ibintu bimaze kugwamo ababarirwa mu magana nk’uko bitangazwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Iyi myigaragambyo ikorwa cyane cyane n’abo mu bwoko bw’aba Oromo bafashwa n’aba Amhara, aba ngo ni nabo benshi mu gihugu.
Ngo bumva basigazwa inyuma muri gahunda za Leta, ndetse ngo bakamburwa ibyabo bakimurwa iwabo kugira ngo hashyirwe ibikorwa remezo nyamara ngo bo batabishaka.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ko tutumva babiruka inyuma nk’Abarundi. Ubu ibintu bimaze kwigaragaza neza abari muri system satanic ya new world order n’abatarayinjiramo!
GOD may you protect my people,amhara and all ethiopians.love to ethiopia
Naringizengo nano bagiyemu nzibacyuho yimyaka 7!
nizere ko bazabirangiza vuba kuko twizeye ya mashanyarazi bazatugurisha azatuma tugera ku ntego yo kwihaza ku muriro kuko bitabaye ibyo baba batubarishije nabi pe
Comments are closed.