Etienne Tshiskedi wa Mulumba Perezida w’ishyaka Union pour la démocratie et le progrès social (UDPS), ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare i Bruxelles mu Bubiligi azize indwara y’ibihaha, yari afite imyaka 84 y’amavuko. Mu buzima bwe yaranzwe no kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwose bwabayeho muri […]Irambuye
Nyuma y’amezi ane Maroc igejeje ubusabe bwayo ku buyobozi bw’Africa yunze ubumwe ngo igaruke mu muryango, ubu yemerewe kugaruka kuba umunyamuryango uhoraho. Repubulika y’Abarabu ya Sahara yayihaye ikaze, ivuga ko ifite ikizere ko umubano wabo uzarushaho kuba mwiza. Ibi byemejwe kuri uyu wa Mbere n’abagize inama yaguye ya 28 y’Umuryango w’Africa yunze ubumwe nyuma yo […]Irambuye
Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tchad yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU), ahigitse Umunyakenyakazi bari bahanganye cyane Amina Mohamed. Abakurikiranye aya matora, batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko amatora yabaye mu byiciro bibiri, ikiciro cya mbere cyakuyemo abakandida batatu aribo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Botswana Mme Pelonomi Venson-Moitoi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, Perezida wa Guinea Alpha Condé yahawe kuyobora Umuryango wa Africa yunze ubumwe, asimbura Idriss Deby Itno. Mu ijambo rye rya mbere, yasabye abayobozi b’ibihugu bya Africa guteza imbere urubyiruko nk’uko babyiyemeje. Alpha Condé agiye kuyobora Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) mu gihe cy’umwaka, nurangira asimburwe n’undi muyobozi wa kimwe mu […]Irambuye
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru umurwanyi wa ISIS witwa Abu Sayyaf yatezwe igico n’abarwanyi bagize undi mutwe utavuga rumwe na Leta ya Iraq bamutera ibyuma kugeza apfuye. Ibiro ntaramakuru bya Iraq, ARA News byemeza ko Abu Sayyaf ari we mwicanyi ukomeye wa ISIS wakoreraga muri Iraq mu gace ka Nineveh nyuma y’undi mwicanyi bitaga […]Irambuye
Oleg Oronvinkin yahoze ari umwe muri ba maneko bakuru b’Ikigo cy’ubutasi cy’u Burusiya KGB( Komitet Gosudarstvennoy Bzopasnosti) mu mpera z’Icyumweru gishize bamusanze yapfuye i Moscou. Uyu mugabo ngo yari afite amabanga menshi ku mubano uvugwa hagati ya Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA na Vladmir Putin usanzwe ayobora u Burusiya. MoscowTimes ivuga ko uburyo yapfuyemo kugeza ubu […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira uyu wa Mbere umuntu wari wambaye imwambaro ihisha mu maso yinjiye mu Musigiti uri mu mujyi wa Quebec muri Canada aho ‘abasilamu 50 barimo ‘basali’ hanyuma arabarasa hapfa batandatu hakomereka icyenda. Ibinyamakuru byo muri uriya mujyi byanditse ko ukekwaho ubwicanyi yavugaga ngo Allah Akbar (Imana ni yo Nkuru) […]Irambuye
Gahunda ziri guteza sakwe sakwe muri Amerika n’abakurikirana ibyayo ubu harimo n’imigambi mishya ku binjira muri USA hamwe n’abayihungiramo. Ubu hari n’ibindi bishya ngo bari gutekereza gukora. CNN yatangaje ko ifite amakuru ko Stephen Miller umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri White House kuri uyu wa gatandatu yabwiye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ko Perezida Trump n’abandi bayobozi […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu abarwanyi b’umutwe wa Al Shabab bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Kenya mu Majyepfo ya Kenya bicamo abarenga 50. BBC ivuga ko bariya barwanyi bigaruriye intwaro za nyinshi n’ibindi bikoresho. Ubuyobozi bw’ingabo za Kenya bwo bwemeza ko bwabirijemo biriya bitero kandi ngo abarwanyi ba Al Shabab benshi bahasize ubuzima. Mu gihe […]Irambuye
Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Theresa May niwe muyobozi wa mbere ku isi wageze muri USA kuganira na Perezida mushya Donald Trump, barareba uko umubano w’ibihugu byabo usanzwe wihariye wakongera kugira imbaraga nyinshi. Uruzinduko rwa May ngo rugamije kureba uko ibihugu byombi byakorana bya hafi mu bukungu no mu bya gisirikare. Ni nyuma y’uko mu ntangiriro […]Irambuye