*Haravugwa byinshi birimo kurota kw’intambara hagati ya Leta ya Maroc n’abayirwanya… Imyaka 33 yari ishize igihugu cya Maroc gifashe umwanzuro wo kwikura mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika (Organisation de l’Union Africaine/AU) nyuma y’aho uyu muryango wakiriye Igihugu cya Sahara y’Iburengerazuba. Maroc iri no mu bihugu byashinze uyu muryango, iratangaza ko muri iki cyumweru yongera kwakirwa muri […]Irambuye
Hari amakuru avuga ko umwe mu bajyanama ba Perezida Adama Barrow yavuze ko barebye mu isanduku ya Leta ya Gambia bagasanga hari amafaranga angana na miliyoni 11$ aburamo, bakemeza ko Yahya Jammeh ariwe wayafasheho impamba mbere y’uko ahungira muri Guinee Equatoriale mu mpere z’iki cyumweru gishize. Mai Ahmad Fatty yavuze ko ubu bari gukora isuzuma risesuye ngo […]Irambuye
Iran yaburiye ubutegetsi bwa USA ubu itegekwa na Donald Trump ko niburamuka buburijemo amasezerano yasinyanye n’ibihugu bitanu by’i Burayi harimo na USA izihorera mu buryo bukomeye. Ibi byavuzwe n’umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Iran gishinzwe gutunganya ingufu za kirimbuzi kitwa Atomic Energy Organization of Iran witwa Ali Akbar Salehi. Yagize ati: “ Kuburizamo ishyirwa mu bikorwa […]Irambuye
Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh wari waranangiye akanga ko yatsinzwe amatora, yatangaje ko azava ku butegetsi mu mahoro. Kuri Televiziyo y’igihugu, yavuze ko bitari ngombwa ko hagira n’igitonyanga kimwe cy’amaraso kimeneka kubera ko yanze kuva ku butegetsi. Iri tangazo ryabanjirijwe n’ibiganiro byamaze umwanya munini Jammeh aganira n’abahuza bo muri Africa y’Iburengerazuba. Ntiyigeze avuga mu magambo […]Irambuye
I Washington mu nyubako ya White House aho Perezida wa USA atura akanakorera niho Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump amaze kurahirira…..Mu ijambo rye yavuze ko ubutegetsi ubu bugiye gusubirana abaturage ba Amerika. Mu batumirwa b’imena batambutse ngo bakirwe n’imbaga y’abatumiwe, habanje gutambuka Perezida Jimmy Carter (1977 – 1981) n’umugore […]Irambuye
Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiratangaza ko ibitero by’indege byagabwe ku barwanyi b’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) muri Libye byahitanye abarwanyi basaga 80 b’uyu mutwe uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu. Ni mu bitero byagabwe nyuma y’inkunga y’ibisasu 100 byatanzwe ku mabwiriza ya Perezida Barack Obama washyize umukono ku mwanzuro […]Irambuye
Abayobozi b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburengerazuba ECOWAS bahaye Perezida Yahya Jammeh amahirwe ya nyuma yo kuva mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ku bushake bwe bitarenze igicamunsi cy’uyu wa gatanu nyuma y’uko ingabo za Senegal zamaze kwinjira muri Gambia. Yahya Jammeh yahawe isaha ya saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa gatanu ko ari yo saha ntarengwa […]Irambuye
Adama Barrow, watangajwe tariki ya 1 Ukuboza 2016 nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Gambia, yarahiriye kuyobora igihugu nka Perezida mushya. Barrow yarahiriye muri Ambasade ya Gambia muri Senegal ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 19 Mutarama. Yamaze kwemerwa nka Perezida wa Gambia mu rwego mpuzamahanga. Gusa, Perezida watsinzwe amatora, Yahya Jammeh yanze kurekura […]Irambuye
Igihugu cya Ghana cyemeje ko kizohereza ingabo zibarirwa muri 200 mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’Umuryango wa Ecowas, bigamije kuvana ku butegetsi Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh igihe yaba akomeje kwanga kurekura ubutegetsi. Umuvugizi w’ingabo muri Ghana, Col Aggrey Quashie yemereye BBC ko igikorwa cyo kohereza ingabo kizaba mu minsi mike iri imbere. Ghana yasohoye […]Irambuye
Leta ya Uganda yasohoye itangazo ivuga ko bamwe mu barwanyi ba M23 batorotse ikigo cya gisirikare babagamo bakaba barasubiye muri Congo Kinshasa. Iri tangazo rikurikira ibiheruka gutangazwa na Leta ya Congo Kinshasa ko abarwanyi ba M23 bagera kuri 200 baba barigaruriye agace gato ku butaka bw’icyo gihugu. Uganda ivuga ko abarwanyi 40 gusa […]Irambuye