Perezida Adama Barrow birakekwa ko yari agiye kwivuganwa na Sergeant Baboucarr Njie waraye afatiwe mu musigiti wasengerwagamo na Barrow. Uyu musirikare muto wahoze ari mu barinda Jammeh yafashwe yitwaje imbunda nto ya Pistol yari yuzuye amasasu. Uyu musirikare wiyemerera ko ari mu bahoze barinda wahoze ari umukuru wa Gambia, Yahya Jammeh, ntibiramenyekana niba yashakaga kwica Perezida […]Irambuye
Lt Gen. Thomas Cirillo Swaka wari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikoresho mu gisirikare cya South Sudan yeguye ku mirimo anashinja Perezida w’iki gihugu Salva Kiir kumusuzugura mu bikorwa bifitanye isano n’intambara ikomeje kwibasira abasivile muri iki gihugu. Mu bwegure bwe, Lt Gen Swaka yagarutse kuri iyi ntambara yibasiye abasivile kuva mu mpera za 2013, avuga ko […]Irambuye
Mu minsi mike ishize i Bangui muri Repubulika ya Centrafrique hapfuye abantu batanu barimo abafite imbunda ubwo bahanganaga n’abashinzwe umutekano. Amakuru avuga ko abishwe bari mu nsoresore zavugaga ko zigize itsinda rishinzwe kwicungira umutekano. Ubu bwicanyi bwabereye mu gace ka Bangui kitwa PK5. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko amasasu yumvikanye muri aka gace yari agamije […]Irambuye
Amakuru aremeza ko abandi barwanyi 750 bahoze mu mutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Joseph Kabila mu bihe bishize, batorotse inkambi ya gisirikare bari bacumbikiwemo ahitwa Bihanga Training School mu karere ka Ibanda muri Uganda. Baraye batorotse mu ijoro ryakeye nyuma y’uko kuri uyu wa Kane bari basuwe n’itsinda ry’ingabo zirimo iza USA, U Buhinde, […]Irambuye
Perezida wa US Donald Trump na mugenzi w’Ubushinwa Xi Jinping bavuguganye kuri telephone mu ijoro ryo kuri uyu wa kane. Nibwo bwa mbere bavuganye kuri Trump yatorerwa kuba Perezida. Ngo bavuganye ibintu binyuranye nk’uko bivugwa na CNN, Trump ngo yemeye kubaha ihame rya Politiki “y’Ubushinwa bumwe” nk’uko yari abisabwe na Xi Jiping. Kuva yatorwa mu […]Irambuye
Niyo nkambi y’impunzi ya mbere nini ku Isi. Inkambi ya Dadaad icumbikiye impunzi ibihumbi 260 by’abaturage bahunze Somalia. Umwanzuro wa Leta ya Kenya wari wafashwe mu mwaka ushize, wari ugamije gufunga iriya nkambi kuko ngo intagondwa zishingiye ku mahame y’Idini ya Islam za Al Shabaab zakuraga abarwanyi. Urukiko ry’Ikirenga muri Kenya rwatesheje agaciro icyemezo cya […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, ishami ry’umutwe w’Iterabwoba wa ‘IS’ rikorera muri Afghanistan rirakekwaho kuba ariryo ryishe abakozi batandatu (6) b’Umuryango utabara imbabare wa ‘Red Cross’. Aba bakozi ba ‘Red Cross’ barasiwe mu gace kitwa Qush Tepa mu Ntara ya Jowzjan iri mu majyaruguru ya Afghanistan bahita bapfa. Ubuyobozi bw’iyi Ntara bwatangarije BBC dukesha iyi nkuru […]Irambuye
Perezida Pierre Nkurunziza yaraye asabye Abarundi bose kunga ubumwe, abahunze igihugu bagatahuka bagafatanya na bagenzi babo kubaka u Burundi bwunze ubumwe kandi bukomeye. Pierre Nkurunziza yavuze ibi mu ijambo yagejeje ku baturage be kuri yu wa kabiri ryanyuze kuri Televiziyo y’igihugu. Nkurunziza yavuze ko ibikorwa byo gusana igihugu, gukunda igihugu, kugaruka ku ndangagaciro z’Abarundi no […]Irambuye
*Muri Congo Kinshasa harigwa uko umurambo wa Tshisekedi uzanwa mu gihugu, Leta izatanga ubufasha. Kugeza ubu abantu ntibaremeranywa ku itariki nyayo nyakwigendera Etienne Tshisekedi azashyingurwaho. Bamwe mu bagize umuryango we barasaba Leta kubanza ikagira umuhungu we, Felix Tshisekedi Minisitiri w’Intebe, Se agashyingurwa nyuma, abandi bakabiterwa utwatsi. Biteganyijwe ko umurambo wa Tshisekedi uzagera i Kinshasa mu […]Irambuye
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yamaganye yivuye inyuma ibikorwa byo gufata ku ngufu abicira urubanza rukomeye kuko ngo ababikora bakwiye urupfu. Yabivuze mu birori by’isabukuru ya 36 y’umunsi bita “Tarehe Sita” bizihizaho igihe Perezida Museveni yatangirije intambara yo guhirika ubutegetsi bwa Obote hari tariki 6 Gashyantare. Yagize ati “ufata ku ngufu ni umwicanyi nawe akwiye […]Irambuye