Digiqole ad

Alpha Condé wahawe kuyobora AU yasabye abayobozi kwita ku rubyiruko

 Alpha Condé wahawe kuyobora AU yasabye abayobozi kwita ku rubyiruko

Perezida Idriss Déby Itno ashyikiriza ububasha Alpha Condé.

Kuri uyu wa mbere, Perezida wa Guinea Alpha Condé yahawe kuyobora Umuryango wa Africa yunze ubumwe, asimbura Idriss Deby Itno. Mu ijambo rye rya mbere, yasabye abayobozi b’ibihugu bya Africa guteza imbere urubyiruko nk’uko babyiyemeje.

Perezida Idriss Déby Itno ashyikiriza ububasha Alpha Condé.
Perezida Idriss Déby Itno ashyikiriza ububasha Alpha Condé.

Alpha Condé agiye kuyobora Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) mu gihe cy’umwaka, nurangira asimburwe n’undi muyobozi wa kimwe mu bihugu bya Africa nk’uko biteganywa n’amategeko agenga umuryango. Dore ko nawe agiyeho asimbura Idriss Déby Itno.

Mu kazi kamutegereje, harimo gukomeza kubakira kubyo Africa imaze kugeraho mu miyoborere, Demokarasi, ubukungu, n’ibindi bikubiye mu cyerekezo 2063 Africa yihaye.

Nk’uko Alpha Condé ubwe yabyivugiye, uyu mwaka wa 2017 azayobora, Africa ifite zubakiye nkingi enye, arizo Uburezi n’iterambere, Ubuzima n’imibereho myiza, Akazi  no kwihangira imirimo, ndetse n’Uburenganzira, imiyoborere myiza no guteza imbere urubyiruko.

Condé ati “Ndabasaba abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma mwese muri hano gukora ibishoboka byose kugira ngo izi ntego zigerweho,…kugira ngo urubyiruko rwa Africa rurusheho gutera imbere kuruta uko byahoze.”

Iyi nama irakomeje, kuri iki gicamunsi abayobozi bitabiriye iyi nama bakaba baributore Umuyobozi mukuru usimbura Dr Dlamini Zuma.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish