Digiqole ad

Sahara Occidental yahaye ikaze Maroc muri African Union

 Sahara Occidental yahaye ikaze Maroc muri African Union

Ku cyumweru Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umwami Mohamed VI wa Maroc

Nyuma y’amezi ane Maroc igejeje ubusabe bwayo ku buyobozi bw’Africa yunze ubumwe ngo igaruke mu muryango, ubu yemerewe kugaruka kuba umunyamuryango uhoraho. Repubulika y’Abarabu ya Sahara yayihaye ikaze, ivuga ko ifite ikizere ko umubano wabo uzarushaho kuba mwiza.

Inama yateranye kuri uyu wa kane yemeje ko maroc yongera kuba umunyamuryango uhoraho wa AU
Inama yateranye kuri uyu wa kane yemeje ko maroc yongera kuba umunyamuryango uhoraho wa AU

Ibi byemejwe kuri uyu wa Mbere n’abagize inama yaguye ya 28 y’Umuryango w’Africa yunze ubumwe nyuma yo gutora umuyobozi mushya wa AU ariwe Mussa Faki Mahamat.

Mu nama zagiye zibera mu muhezo hagati y’amatsinda y’ibihugu ngo birebe niba Maroc yakwemererwa kugaruka, ibihugu 39 byarabyemeje, ibindi 10 birifata.

Umwanzuro wa nyuma w’uko Maroc yemerewe kugaruka mu Muryango waje gufatwa na Chairman mushya w’uyu muryango ariwe Alpha Condé usanzwe ayobora igihugu cya Guinee Conakry.

Umunyamabanga mukuru w’ibihugu by’Abarabu bituriye ubutayu bwa Sahara (la Communauté des États sahelo-sahariens (Cen-Sad) witwa Ibrahim Abani yahaye Maroc ikaze agira ati: “Twishimiye kugaruka kwa Maroc ngo dufatanye urugendo twatangije idahari rwo kubaka Africa ikomeye, yunze ubumwe kandi ifite ijambo mu ruhando mpuzamahanga.”

Uwari ihagarariye Repubulika ya Sahara y’Uburengerazuba akaba na Minisitiri wayo w’ububanyi n’amahanga yabwiye abari aho ko kugaruka kwa Maroc bigomba kuba uburyo ku bihugu bigize AU kugira ngo baganire ku kwemera kudasubirwaho kw’ibihugu byombi byigenga mu busugire bwabyo.

Ati: “Tubahaye ikaze, muzabe abaturanyi beza.”

Guhera mu myaka ya 1979 Maroc na Repubulika ya Sahara y’Uburengerazuba batangiye kutavuga rumwe kubera ko iyi yatangaje ko ari igihugu kigenga kuri Maroc. Byakuruye umwuka mubi biza gutuma ibihugu byari bigize Umuryango w’Africa yunze ubumwe (OUA) wemera ko iyi Repubulika yigenga kandi ibaye umunyamuryano.

Umwami Hassan II  wa Maroc yavanye igihugu cye mu Muryango w’Africa yunze ubumwe mu rwego rwo kwereka amahanga ko ubwami bwe butishimiye kwinjizwa kw’iriya Repubulika muri uyu muryango.

Abakurikiranira hafi ububanyi n’amahanga bwa Maroc bemeza ko kugaruka kwayo muri uyu muryango bizayifasha kwagura ijambo ifite mu by’ubukungu, idini ndetse na politiki.

Hari n’abavuga ko umwami Muhamed VI ashaka kugera ikirenge mu cya Perezida Muhamar Kaddafi wa Libya washakaga kugira igihugu cye ihuriro ry’ibitekerezo Africa yashingiraho yigaranzura politiki za gashakabuhake z’ibihugu by’Uburengerazuba(USA n’Uburayi).

Ku cyumweru Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'Umwami Mohamed VI wa Maroc
Ku cyumweru Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umwami Mohamed VI wa Maroc
Mu byicaro muri AU u Rwanda ruba rwegeranye na Sahara y'Iburengerazuba
Mu byicaro muri AU u Rwanda ruba rwegeranye na Sahara y’Iburengerazuba

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ahangaha barabyishe rwose kuko Maroc ntabwo yemeyeko kuba yaravuyemo aramakosa yakoze yeweko igomba nokubisabirimbabazi.Aba babateyifaranga bahita basinya baremera, gusa Uko Sahara iriyo ninako OLP iriyo ubuse ntiwabona na OLP bashatse kuyivanamo doreko Netanyahou amaziminsi abitereta abakuru b’ibihugu?Ariko abantu bakora gutyo baziko iyobimera gutyo ANC ya Mandela ntaho yari kugera?

Comments are closed.

en_USEnglish