Digiqole ad

Iraq: Umurwanyi wa IS waciye abantu 100 imitwe na we yishwe atewe ibyuma

 Iraq: Umurwanyi wa IS waciye abantu 100 imitwe na we yishwe atewe ibyuma

Abu Sayyaf yari kabuhariwe muri IS mu kwica abantu abaciye imitwe

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru umurwanyi wa ISIS witwa Abu Sayyaf yatezwe igico n’abarwanyi bagize undi mutwe utavuga rumwe na Leta ya Iraq bamutera ibyuma kugeza apfuye.

Abu Sayyaf yari kabuhariwe muri IS mu kwica abantu abaciye imitwe

Ibiro ntaramakuru bya Iraq, ARA News byemeza ko Abu Sayyaf ari we mwicanyi ukomeye wa ISIS wakoreraga muri Iraq mu gace ka Nineveh nyuma y’undi mwicanyi bitaga John Jihad na we wari uzwiho kwica abanyamahanga abaciye imitwe, uyu akaba yararashwe n’ingabo z’U Bwongereza zamusanze muri Syria aho yakoreraga.

Abu  Sayyaf ngo yiciwe mu gace ka Mosul ubwo yagwaga mu gico (ambush), yari yatezwe n’abarwanyi bo mu wundi mutwe ubu utaramenyekana.

 Abu Sayyaf yari yaritiriwe undi mutwe w’ibyihebe ukorera muri Philippines uzwiho ubwicanyi bukomeye no gufata abantu bunyago.

Agace ka Nineveh gaherereye mu nkengero z’umujyi wa kabiri wa Iraq ari wo Mosul. Mosul nayo imaze igihe ari isibaniro hagati y’ingabo za Iraq zifatanyije n’iza USA bahanganye n’abarwanyi b’Umutwe wa ISIS.

Nubwo ingabo za Iraq zakoze ibishoboka zikigarurira igice kinini, ubu ngo haracyari uduce duke tutarava mu maboko y’abarwanyi ba ISIS.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish