Digiqole ad

Umunya Tchad Moussa Faki Mahamat yatorewe kuyobora AU

 Umunya Tchad Moussa Faki Mahamat yatorewe kuyobora AU

Umuyobozi mushya wa AU Moussa Faki Mahamat.

Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tchad yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU), ahigitse Umunyakenyakazi bari bahanganye cyane Amina Mohamed.

Umuyobozi mushya wa AU Moussa Faki Mahamat.
Umuyobozi mushya wa AU Moussa Faki Mahamat.

Abakurikiranye aya matora, batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko amatora yabaye mu byiciro bibiri, ikiciro cya mbere cyakuyemo abakandida batatu aribo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Botswana Mme Pelonomi Venson-Moitoi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Equatorial Guinea, n’Umunya Senegal Abdoulaye Bathily we wanahabwaga amahirwe cyane.

Ikiciro cya kabiri cyasigayemo, Umunyakenyakazi Amina Mohamed wari uhagarariye akarere ka Africa y’Iburasirazuba, ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tchad, wanatsinze amatora n’ubwiganze bw’amajwi 39.

Abasesenguzi bemezaga ko byanze bikunze umuyobozi wa AU mushya azava muri Africa ikoresha ururimi rw’Igifaransa, gusa kuko harimo Africa yo hagati n’akarere ka Africa y’Iburengerazuba nanone bikayoberana umukandida w’utwo turere uributsinde.

Ku mbuga nkoranyambaga nka twitter, hari abavuze ko Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno yabashije kwinjira mu karere ka Africa y’Iburengerazuba abacamo ibice ku buryo hari abatoye umukandidawe, byatumye anatsinda amatora.

Umuyobozi wa AU atorerwa manda y’imyaka itanu, Moussa Faki Mahamat asimbuye Umunya Africa y’Epfo Dr Nkosazana Dlamini-Zuma wari inshuti y’u Rwanda cyane.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ikinyamakuru imirasire mwagiye mugiha updates?cg nibo banditse ukuri?ngo umunya senegali niwe watorewe kuyobora AU?witwa Aboudlaye Baithly

    • Ese nkawe ubu ntuba urwaye mu mutwe? ngo imirasire ibyo se ni ibiki? izo ni blogs kdi blogs zandika ibyo zishakiye. Umuseke is a professional media house.

  • Umukandida wacu arasebye (AMINA) nagafaranga kenya yamutagagujeho muri za lobbying. Genda Afrika warakubititse. Nigute yananiwe gukemura ibyiwabo kenya agashaka gukemura ibyuyu mugabane. Uzi izo cash iyo baziha babaganga n’abarimu bari kwigaragambya ko zari gukemura yinshi. None acyuye umunyu

    • Kashi zitangwa arinyinshi harinabayatanze kuri Hilari Clinton mios 250 zosa.

  • Harya Uyu Muyobozi Aba afite ubuhe bubasha?!
    (Ababisobanukiwe mwambwira)

    • Ntabwo

  • Uyu mugabo arasha na Habyara wana aho siwe wazukiye Muri Cadi?

Comments are closed.

en_USEnglish