Digiqole ad

DRC: Umunyepolitiki Etienne Tshisekedi yitabye Imana i Bruxelles

 DRC: Umunyepolitiki Etienne Tshisekedi yitabye Imana i Bruxelles

Etienne Tshisekedi yitabye Imana ku myaka 84 y’amavuko

Etienne Tshiskedi wa Mulumba Perezida  w’ishyaka Union pour la démocratie et le progrès social (UDPS), ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare i Bruxelles mu Bubiligi azize indwara y’ibihaha, yari afite imyaka 84 y’amavuko.

Etienne Tshisekedi ni umunyepolitiki warwanyije ubutegetsi kuva kuri Mobutu n’abamusimbuye bose 

Mu buzima bwe yaranzwe no kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwose bwabayeho muri Congo Kinshasa, yageze mu Bubiligi n’ingede bwite ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 24 Mutarama 2017, mu cyumweru gishize agiye kwivuza.

Etienne Tshisekedi  ni umunyepolitiki uzwi mu mateka ya Congo Kinshasa, mu myaka ya 1980 nibwo yatangiye kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Maréchal Mobutu.

Nyuma uyu mugabo ubu wari ugeze mu zabukuru yongeye kuba utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila, wari uhiritse Mobutu, ndetse ashaje atavugaga rumwe na Perezida  Joseph Kabila.

Uyu banahanganye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2006.

Etienne Tshisekedi  yavutse mu 1932 ahitwa Kananga mu gihugu rwa gati muri Congo Kinshasa, atangira politiki yari mu ishyaka rya MNC rya Patrice Lumumba na Albert Kalonji mu mwaka wa 1958.

Nyuma yo kugirana ibibazo na Lumumba, Tshisekedi yiyegereje Kalonji.

Mu 1961, yagizwe Komiseri Mukuru wungirije ushinzwe Ubutabera icyo gihe Mobutu yari agifata ubutegetsi yigizayo Lumumba na Joseph Kasavubu.

Etienne Tshisekedi yanayoboye Ishuri Rikuru ryigisha Amategeko n’Ubutegetsi  kugeza mu 1965, ubwo yatorerwaga kuba Umudepite.

Mu butegetsi bwa Mobutu, Etienne Tshisekedi yabaye Minisitiri w’Umutekano, Minisitiri w’Umuco, uw’Ubutabera, Minisitiri wungirije ushinzwe Igenamigambi, Minisitiri w’Ubushakashatsi no Kuvugurura igihugu.

Muri Nzeri 1991, Etienne Tshisekedi yagizwe Minisitiri w’Intebe na Perezida Mobutu. Uwo mwanya ntiyawumazeho igihe, tariki ya 1 Ugushyingo yahise asimbuzwa.

Nyuma nk’utavuga rumwe na Leta yaje kongera kugirwa Minisitiri w’Intebe muri Kanama 1992, ariko muri Gashyantare 1993 uwo mwanya arongera awuvanwaho kubera kutavuga rumwe na Perezida.

Muri 2006 ni bwo uyu musaza yahanganye na Perezida Joseph Kabila, mu matora y’Umukuru w’Igihugu aba uwa kabiri.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Aba opposants historique bararye bari menge, doyen wabo arashaje etienne wa mulumba, ubwo tsivangalayi, laila odinga, twagiramungu, jean marie lopen, kiza besigye, jean pinge, leonard nyangoma, edem kodjo, n’abandi ntarondoye mwitegure gusezera kuri politike burundu

  • If you die, die well. Vivre vaincu sans gloire c’est mourir tous les jours. RIP late politician Etienne Tshisekedi

Comments are closed.

en_USEnglish