Digiqole ad

Kujya muri USA ushobora kujya ubanza gusakwa muri telephone, Twitter, facebook…

 Kujya muri USA ushobora kujya ubanza gusakwa muri telephone, Twitter, facebook…

Trump ari kugenda ahindura ibintu mu kwinjira muri USA

Gahunda ziri guteza sakwe sakwe muri Amerika n’abakurikirana ibyayo ubu harimo n’imigambi mishya ku binjira muri USA hamwe n’abayihungiramo. Ubu hari n’ibindi bishya ngo bari gutekereza gukora.

Trump ari kugenda ahindura ibintu mu kwinjira muri USA
Trump ari kugenda ahindura ibintu mu kwinjira muri USA

CNN yatangaje ko ifite amakuru ko Stephen Miller umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri White House kuri uyu wa gatandatu yabwiye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ko Perezida Trump n’abandi bayobozi bari gutekereza uko bazajya basaba/bareba abanyamahanga bashaka kuza muri Amerika websites zose babanje gusura, amakuru ku mbuga nkoranyambaga zabo (Twitter, Facebook, Instagram…), ndetse no kumenya ‘contacts’ bafite muri telephones zabo.

Mu gihe ushaka kujya muri Amerika yanze gutanga ayo makuru ngo ntazajya yemererwa kwinjira muri USA.

Iki gitekerezo ngo kiracyari kuganirwaho ku rwego rw’ibanze.

Uwitwa Malik Tashfeen yabanje kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko ahamagarira abantu gukora Jihad mbere yo kugaba igitero cya San Bernardino (California) mu 2015 cyahitanye abagera kuri 14.

Ibikorwa nk’ibi ngo bishobora kugenzurwa inzego z’umutekano zibanje gusaka ibyo umuntu akora kuri telephone ye no kuri Internet ku mbuga nkoranyambaga ndetse banarebye imbuga ajya asura.

Stephen Miller ngo yaganiriye kuri uyu wa gatandatu n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri USA azishimira umurimo zikora ariko asisaba kurushaho kureba uko bamenya niba abinjira muri USA bose bafite indangagaciro za Amerika.

Leta zunze ubumwe za Amerika ni inzozi z’amajyo yo gushaka ubuzima kuri benshi mu batuye isi kuko bibaza ko bahabona ubuzima bwiza kurusha ubwo bariho.

Iki gihugu ariko umuyobozi wacyo mushya ari gukaza ingamba zikumira abashaka kujya muri iki gihugu.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • that is truth for security purposes of United States of America

Comments are closed.

en_USEnglish