Kuri uyu wa Kane, mu masaha y’umugoroba i Kigali, Adama Barrow uherutse kurahirira kuyobora Gambia ari mu buhungiro muri Senegal yavuye muri icyo gihugu atahutse ngo ajye gushyira mu bikorwa inshingano yahawe n’abaturage. I Dakar yasezewe n’abayobozi bamuherekeje ku kibuga cy’indege, ku isaha ya saa 19h10 i Kigali ni bwo Barrow yari ageze i Banjul. […]Irambuye
Uganda yaba iri mu biganiro na Banki y’Abashinwa Exim Bank, isabaka inyuzanyo ya miliyari 2.3 z’amadolari ya America ($) zo kubaka umuhanda wa Gariyamoshi w’ibilometero 273 uhura n’uwo Kenya iri kubaka iturutse Mombasa. Muri rusange, Uganda irashaka kubaka imihanda ya Gariyamoshi y’ibilometero 1,700, mu rwego rwo kurushaho kwihutisha Serivise z’ubwikorezi. Uyu mushinga uri muri gahunda […]Irambuye
Thae Yong wahoze wungirieje Ambasaderi wa Koreya ya Ruguru mu Bwongereza yabwiye abanyamakuru ko amakuru afite yerekana ko abasirikrare bakuru n’abandi banyacyubahiro muri Koreya ya Ruguru bari kugenda bitandukanya mu ibanga na Perezida Kim JongUn bityo ngo ibi byerekana ko ubuzima bw’uyu muyobozi buri mu kaga. Thae Yong Ho ubwo yahaga abanyamakuru ikiganiro muri Koreya […]Irambuye
Perezida mushya wa USA Donald Trump yatangaje ko akebo ibyihebe bigereramo abantu ariko nabyo bigomba kugererwamo. Donald Trump yemeza gukorera iyicarubozo ibyihebe cyangwa abakekwaho ibikorwa by’ubwiyahuzi ibyo ntacyo bitwaye. Avuga ko we n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo James Mattis hamwe n’ukuriye CIA Mike Pompeo bateganya uko hashyirwaho ingamba zo kujya bakura amakuru mu byihebe hakoreshejwe iyicarubozo […]Irambuye
Ku wa mbere kugeze ku wa kabiri mu cyumweru gitaha Abakuru b’Ibihugu bigize Africa yunze Ubumwe bazahurira mu nama yaguye izabera Addis Abeba muri Ethiopia, hakazatorwa ugomba gusimbura Umunyafrica y’epfo Dr. Nkhosazana Dlamini Zuma uzaba arangije manda ye nka Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa AU. Iyi nama izaba ikurikiye iherutse kubera i Kigali mu mwaka […]Irambuye
*Iki gihugu ngo ntikizongera no gutanga ubwenegihugu ku bantu benshi b’impunzi. Leta ya Tanzania yatangaje ko yahagaritse kwakira impunzi zihunga mu kivunga zikomoka mu bihugu byo mu biyaga bigari kubera ko nta mpamvu zibangamiye umutekano zatuma abo bantu bahunga bakajya kubaho nk’impunzi muri iki gihugu. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, muri Tanzania Mwigulu Nchemba, yavuze ibyo mu […]Irambuye
Somalia – Igitero cy’umutwe w’Iterabwoba wa Al-Shabab kuri Hoteli yo mu murwa mukuru Mogadishu cyahitanye abagera kuri 13, abandi benshi barakomereka. Gusa amakuru y’abahitanye n’iki gitero aragenda ahindagurika. Polisi ya Somalia yatangaje ko iki gitero cyabanjirijwe n’imodoka itezemo igisasu Al-Shabab yaturikirije ku marembo y’imwe muri Dayah Hotel yo mu murwa mukuru Mogadishu. Igisasu kimaze guturika, ibi […]Irambuye
Perezida mushya muri Gambia, Adama Barrow yagize Visi Perezida we umugore uzwi cyane ndetse wigeze kuba mu butegetsi bwa Yahya Jammeh nyuma akiyunga n’abatavuga rumwe na we, akaba ari na we watangaje ko azageza mu butabera Yahya Jammeh. Hari bamwe batangiye kunenga icyemezo cya Perezida Barrow bavuga ko Fatoumata Jallow-Tambajang w’imyaka 68, atari akwiye kujya […]Irambuye
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yabwiye USA ko igomba kwirinda kwivanga mu mitegekere y’u Bushinwa cyane ku byerekeye uko butegeka amazi yitwa South China Sea. Kuri uyu wa Mbere umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Donald Trump witwa Sean Spicer yavuze ko USA izabuza u Bushinwa gukoresha igitutu mu kubuza ibindi bihugu bituriye iriya Nyanja kuyikoresha. Ku […]Irambuye
Amagana y’imfungwa yarekuwe kuri uyu wa mbere mu Burundi mu gikorwa kizarangira ngo harekuwe ku abagera ku 2 500 mu mbabazi zatanzwe na Perezida Nkurunziza mu mpera z’umwaka ushize. Abarekuwe barimo abari mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bamwe bafashwe kumva mu myaka itatu ishize bakiyongera cyane mu kwa kane 2015 mu myivumbagatanyo y’abamaganaga manda ya […]Irambuye