Digiqole ad

USA ya Trump ishobora kuva muri OTAN igakorana na UK gusa

 USA ya Trump ishobora kuva muri OTAN igakorana na UK gusa

Ngo nibatabikora azabyikorera

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Theresa May niwe muyobozi wa mbere ku isi wageze muri USA kuganira na Perezida mushya Donald Trump, barareba uko umubano w’ibihugu byabo usanzwe wihariye wakongera kugira imbaraga nyinshi. Uruzinduko rwa May ngo rugamije kureba uko ibihugu byombi byakorana bya hafi mu bukungu no mu bya gisirikare.

Buri wese yibaza cyane ku byo Trump azakora ku butegetsi bwe
Buri wese yibaza cyane ku byo Trump azakora ku butegetsi bwe

Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Perezida Donald Trump yari yavuze ko asanga kuba igihugu cye gikorana cyane n’Umuryango w’ibihugu byo mu Majyaruguru y’Inyanja y’Atlantika mu gutabarana (OTAN) bigihombya.

Bamwe mu basesengura amateka ya Politiki ya USA n’ibihugu byayifashije guhera muri 1949 ubwo OTAN yashingwaga basanga iki gihugu nta nyungu nyinshi kigifite mu gukorana n’ibindi bigize OTAN.

USA ishyira amafaranga menshi cyane muri OTAN kurusha ikindi gihugu kandi mu basirikare barenga miliyoni eshanu bayirimo abenshi ni Abanyamerika.

Donald Trump yemeza ko ibi byose bisubiza inyuma USA kurusha uko biyifitiye akamaro.

Ubwo yiyamamazaga Trump yavuze ko agomba kugira igihugu cye igihangange nanone agasanga gukomeza gukorana na OTAN bigisubiza inyuma kurushaho.

Ibiganiro ari bugirane na Theresa May kuri uyu wa gatanu nta uzi ikiri buvemo byitezwe gusa ko baganira ku bufatanye mu bya mu bya gisirikare n’ubuhahirane.

Umubano w’ibihugu byombi ngo wari waradohotse kuva kuva Perezida Georges W Bush na Tony Blair bava ku butegetsi.

Ubwongereza buherutse kwitandukanya n’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kubera impamvu bamwe bavuga ko zishingiye ku nyungu z’ubukungu kuko ngo u Bwongereza bwihagije kandi bufite ifaranga ryabwo rikomeye.

Kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira  USA na UK byari bifite politiki mpuzamahanga ishingiye k’ubufatanye, aho igihugu kimwe kigabye igitero ikindi kikagifasha.

 


Byagenda gute USA ivuye muri OTAN?

USA niyo nkingi igize OTAN, ni mu gihe kuko niyo yatekereje uyu muryango mu rwego rwo kwirinda ko u Burusiya n’ibihugu byari bibushyigikiye byakongera kwigarurira Isi bihereye ku bihugu byo mu Burasirazuba bw’u Burayi nka Georgia, Estonia, Lithonia n’ibindi…

USA iramutse ihisemwo kuva muri OTAN uyu muryango nawo wasenyuka bigaragara.

Ubwongereza bwo ntibwifuza ko USA yavamo kuko ngo OTAN ariwo muryango rukumbi ku Isi utuma ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeza kunga ubumwe kubera intego imwe bisangiye.

OTAN isenyutse Uburusiya bwabyinira ku rukoma kuko ijwi ryaryo ryarushaho kugira imbaraga imbere y’ibi bihugu byaba bitatanyije imbaraga, cyane cyane ibiri mu burasirazuba bw’Uburayi biri muri OTAN ubundi igihugu cya Perezida Putin cyahoranyeho ijambo n’ububasha bikomeye.

Buri wese yiteze cyane ibikorwa bya Donald Trump muri Dipolomasi ya Amerika.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • EUROPE itagira OTAN iruhande rwa RUSSIA ko biteye impungenge ra!
    (Nyamara umenya ISI igeze ahakomeye)

    • Nato yarifite inshingano zokurinda abashoborwaga guterwa na pact de Varsovie irimo URSS..iyo ntayikibaho.Bityo rero na Nato ntiyagombye kubaho.

Comments are closed.

en_USEnglish