Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yasabye abashinzwe umutekano mu gihugu cye guhagarika ibikorwa by’iyicarubozo ku bantu bakekwaho gukora ibyaha, igihe abo bashinzwe umutekano baba babikora. Mu ibariwa Perezida Museveni yandikiye abayobozi mu nzego zo hejuru, barimo na Minisiteri y’ibikorwa by’imbere mu gihugu, yabamenyesheje ko ibikorwa by’iyicarubozo bishobora gutera umuntu kwemera ibyo atakoze kandi ngo gukora […]Irambuye
Amakuru atangwa n’Ikigo cya Kenya gihunika kandi kigasaranganya ibinyampeke (National Cereals and Prodice Board) arameza ko mu bigega byabo basigaranye 5 000 090 kg z’ibigori, ibi bikaba byagaburirwa abatuye kiriya gihugu inshuro imwe nk’manywa gusa bakabirya bigahita bishira. Imibare yo muri 2015 yatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko muri uriya mwaka Kenya yari ituwe n’abaturaga barenga […]Irambuye
Maj Gen Godefroid Niyombare wahoze ari umukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu cy’u Burundi ubu akaba ari mu buhungiro nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi i Burundi ntibimuhire. Avuga ko atigeze ashaka gufata ubutegetsi ahubwo ko yashakaga kubushyikiriza abaturage ubundi inzego za politiki zigakora umurimo wazo. Anahakana ubufasha bwavuzwe ko yahawe na Leta y’u Rwanda. Uyu […]Irambuye
Perezida Jacob Zuma ku mugaragaro yatangaje ko ashyigikiye uwahoze ari umugore we Nkosazana Dlamini-Zuma ko yamusimbura ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ishyaka African National Congress. Ikintu cyahita kumugeza ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Perezida Zuma yabivuze kuri iki cyumweru muri Kiliziya gatolika mu munsi mukuru w’aho Dlamini Zuma yavukiye muri KwaZulu-Natal aho bombi bari bawitabiriye nk’uko bitangazwa […]Irambuye
Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyari kigambiriye kwivugana abo mu idini ya Islam mu mugi wa Bangassou muri Repubulika ya Centre Africa cyahitanye abasivile 30 n’abasirikare batandatu bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu. Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centre Africa MINUSCA ziratangaza ko nyuma y’iki gitero cyagabwe mu mugi wa […]Irambuye
Nibura abantu batatu bishwe mu gitero cyagabwe ku ngabo za Congo Kinshasa mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere n’inyeshyamba za Nyatura zifatanyije na FDLR ahitwa Kitshanga, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru. Radio Okapi ivuga ko mu bishwe muri icyo gitero barimo abasirikare babiri mu ngabo za Congo Kinshasa (FARDC), ufite […]Irambuye
Ibiganiro by’ubwumvikane hagati ya Leta ya Nigeria n’umutwe wa Boko Haram bikomeje gutuma bamwe mu bakobwa 276 bashimuswe n’uyu mutwe muri 2014 barekurwa. Kuri iki cyumweru uyu mutwe warekuye abandi bakobwa 82 na yo ihabwa imfungwa Eshanu zirimo abayobozi b’uyu mutwe. Ibi biganiro byo kurekura abakibwa 82 byagizwemo uruhare n’uwitwa Mustapha Zanna ubu ufite ikigo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, Umusirikare mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za America ziri muri Somalia yaguye mu cy’iterabwoba wa Al-Shabab, abandi babiri barakomereka. Igisirikare cya America cyatangaje ko uyu musirikare wabo yaguye ku Bilometero 64 mu Burengerazuba bw’Umurwa mukuru wa Mogadishu, hafi y’umujyi witwa Barii, nk’uko tubikesha CNN. Aba basirika ba America ngo batunguwe […]Irambuye
Itsinda ry’abanyamategeko baharanira uburenganzira bwa muntu bandikiye perezida w’inteko ishinga amategeko Rebeca Kadaga bamusaba kutemeza ubusabe bwa Perezida Museveni bwo kongerera igihe umuyobozi w’igipolisi cya Uganda Gen Kale kayihura. Ikinyamakuru the Ugandan cyo muri Uganda kivuga ko mu ntangiro z’iki cyumweru ibitangazamakuru byasohoye inkuru zivuga ko Perezida Museveni aherutse kwandikira inteko ayisaba kongera igihe Gen […]Irambuye
Umuyobozi w’umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambique, Renamo yavuze ko batangiye urugendo rwo gusoza intambara burundu. Afonso Dhlakama umuyobozi wa Renamo yabitangarije abanyamakuru aho aherereye mu bwihisho mu gihugu rwagati. Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko yavuze ko Renamo yatangiye inzira yo kurangiza intambara. Yagize ati “Ntabwo ari ryo herezo ry’intambara, ariko ni intangiriro y’umusozo wayo.” […]Irambuye