Digiqole ad

Umusirikare wa USA yaguye muri Somalia

 Umusirikare wa USA yaguye muri Somalia

Al shabab ngo niyo yamwivuganye.

Kuri uyu wa gatanu, Umusirikare mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za America ziri muri Somalia yaguye mu cy’iterabwoba wa Al-Shabab, abandi babiri barakomereka.

Al shabab ngo niyo yamwivuganye.
Al shabab ngo niyo yamwivuganye.

Igisirikare cya America cyatangaje ko uyu musirikare wabo yaguye ku Bilometero 64 mu Burengerazuba bw’Umurwa mukuru wa Mogadishu, hafi y’umujyi witwa Barii, nk’uko tubikesha CNN.

Aba basirika ba America ngo batunguwe n’abaje babarasa n’imbunda. Gusa ngo abakomeretse bo ngo bahise bahabwa ubutabazi bwihuse.

Leta Zunze Ubumwe za America ziherutse kohereza ingabo muri Somalia kugira ngo bahe inama n’ubufasha igisirikare cy’igihugu cya Somalia kitarakomera.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish