Digiqole ad

CAR: 36 barimo abari mu butumwa bw’amahoro biciwe mu gitero kibasiye Abasilamu

 CAR: 36 barimo abari mu butumwa bw’amahoro biciwe mu gitero kibasiye Abasilamu

Abapolisi b’u Rwanda bari mu bari mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa

Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyari kigambiriye kwivugana abo mu idini ya Islam mu mugi wa Bangassou muri Repubulika ya Centre Africa cyahitanye abasivile 30 n’abasirikare batandatu bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.

Abapolisi b'u Rwanda bari mu bari mu butumwa bw'amahoro muri Centre Africa
Abapolisi b’u Rwanda bari mu bari mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa

Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centre Africa MINUSCA ziratangaza ko nyuma y’iki gitero cyagabwe mu mugi wa Bangassou zakajije ibikorwa by’umutekano muri aka gace.

MINUSCA ivuga ko abasivile bakuwe mu byabo n’iki gitero bahungiye mu misigiti, muri za Kiliziya no mu bitaro by’abaganga batagira umupaka.

Aganira n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters,Umuyobozi wa MINUSCA Parfait Onanga-Anyanga yagize ati “ Umwuka uteye ubwoba ariko turi gukora ibishoboka byose mu buryo bwihuse kugira ngo aka gace gasubirane umutekano.”

Uyu muyobozi wa MINUSCA avuga ko mu bagabye iki gitero hari harimo abana bagaragara nk’abasabitswe n’ibiyobyabwenge.

Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres yihanije iki gitero kibasiye abasivile n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, avuga ko ababifatiwemo bahanirwa ibyaha by’intambara.

Kuri iki cyumweru Perezida wa Centre Africa, Faustin Touadera wahise ajya mu mugi wa Bangassou yavuze ko leta ye itazihanganira na busa abahungabanya umutekano w’igihugu.

Mu myaka ibiri ishize igihugu cya Repubulika ya Centre Africa cyari kibasiwe n’imvururu zishingiye ku madini n’amoko zatumye abatari bacye bahasiga ubuzima abandi bava mu byabo.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish