Digiqole ad

Mozambique: Renamo yiyemeje guhagarika intambara burundu

 Mozambique: Renamo yiyemeje guhagarika intambara burundu

Afonso Dhlakama umuyobozi wa Renamo

Umuyobozi w’umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambique, Renamo yavuze ko batangiye urugendo rwo gusoza intambara burundu.

Afonso Dhlakama umuyobozi wa Renamo

Afonso Dhlakama umuyobozi wa Renamo yabitangarije abanyamakuru aho aherereye mu bwihisho mu gihugu rwagati.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko yavuze ko Renamo yatangiye inzira yo kurangiza intambara.

Yagize ati “Ntabwo ari ryo herezo ry’intambara, ariko ni intangiriro y’umusozo wayo.”

Yongeyeho ati “Iyi ni inkuru ikomeye cyane ku baturage ba Mozambique.”

Renamo yahanganye n’ishyaka riri ku butegetsi, Frelimo mu ntamabara yayogoje igihugu kuva mu 1976 igihugu kigobotoye ubukoloni bwa Portugal.

Mu 1992 haje gusinywa amasezerano yo guhagarika intamabara.

Renamo yaje kwemera kwinjira mu yandi mashyaka ndetse initabira amatora.

Mu 2013, ibibazo byongeye kuvuka ubwo Renamo yangaga kwemera ibyavuye mu matora bivanamo indi ntambara.

Mu 2014, impande zombie zaje gusinya amasezerano y’amahoro, ariko na bwo Renamo yubura imirwano yanze kwemera ibyavuye mu matora yabaye mu Ukwakira 2014.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish