Digiqole ad

Uganda: Abaharanira uburenganzira ngo Gen Kayihura ntakwiye gukomeza kuyobora

 Uganda: Abaharanira uburenganzira ngo Gen Kayihura ntakwiye gukomeza kuyobora

Gen Kale Kayihura ngo ntakwiye kongererwa igihe ku mwanya wo kubora Police

Itsinda ry’abanyamategeko baharanira uburenganzira bwa muntu bandikiye perezida w’inteko ishinga amategeko Rebeca Kadaga bamusaba kutemeza ubusabe bwa Perezida Museveni bwo kongerera igihe umuyobozi w’igipolisi cya Uganda Gen Kale kayihura.

Gen Kale Kayihura ngo ntakwiye kongererwa igihe ku mwanya wo kubora Police
Gen Kale Kayihura ngo ntakwiye kongererwa igihe ku mwanya wo kubora Police

Ikinyamakuru the Ugandan cyo muri Uganda kivuga ko mu ntangiro z’iki cyumweru ibitangazamakuru byasohoye inkuru zivuga ko Perezida Museveni aherutse kwandikira inteko ayisaba kongera igihe Gen Kale Kayihura na AIGP Okoth Ochola  umwungirije bagakomeza mu myaka itatu iri imbere kugera muri 2020.

Itsinda ry’abanyamategeko baharanira uburenganzira bwa muntu banditse inyandiko (petition) y’amapaji 100 basaba perezida w’intego ishinga Amategeko gutesha agaciro ubu busabe bwa Museveni.

Umunyamategeko Andrew Karamagi uyoboye iri tsinda yaganiriye n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, yavuze ko mu myaka 12 Gen Kayihura amaze ku buyobozi yaranzwe no kwikanyiza no gufata ibyemezo bitanyuze mu mucyo.

Yavuze ko IGP Kayihura yagiye arangwa no guhutaza inzego by’umwihariko itangazamakuru, kandi ko ntacyo yigeze akora mu gukomeza igipolisi cya Uganda.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ari nki bikunze …,uzayobora POLICE ya Uganda uwariwe wese ntacyo bitwaye igihe yaba akosoye RUSWA ya bamunze.

    Police ya Uganda ikeneye ubunyamwuga.

    Itinya abanyamafaranga kubiii niyo bakosheje !!!!

    Uganda ni gihugu gifite amategeko menshiiii cyane ariko habuze abayashyira mu bikorwa.

    Uganda muri kano karere niyo isubira inyuma aho gutera imbere.

    Jye nkunze kwifuza ngo HE KAGUTA ategeke Gen KAYIHURA ahindure ibintu…. Nicyo cyazura Uganda cyonyine.

  • yarabafashije bihagije ahubwo iyo bamusabira ishimwe

  • ntacyo yabafashije ibyo bamurega ni ukuri police ya Uganda itunzwe na ruswa gusa niyo wakora ikintu gikomeye ufite cash uba wizeye ko udashobora gufungwa nibadahindura ntakigenda!ibaze nk’ibintu ubu byateye abicanyi bandika ibipapuro bakaza bakabita mugace runaka ngo tuzaza tubice!kandi bakazabikora ariko police ikaba ntakintu ibikoraho!ntakigenda rwose!

Comments are closed.

en_USEnglish