Perezida wa Benin, Patrice Talon ari mu Bufaransa aho yagiye gukoresha ibizamini by’umubiri nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Aurélien Agbénonci. Patrice Talon amaze igihe nta we umuca iryera mu bikorwa bya Leta, mu byumweru bibiri bishize hari hatangiye kuvugwa byinshi ku buzima bwe. No mu nama ikomeye yahuje Abayobozi b’Ibihugu bya Africa y’Iburengerazuba bahuriye […]Irambuye
Inyeshyamba za al-Shabaab zikorera muri Somalia zigambye kwica abasirikare 61 mu gitero zagabye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Bosaso, mu gace ka Puntland. Umunyamakuru wa BBC, Mohammud Ali yagiye gutara inkuru kuri iki gitero al-Shabab yagabye ikaba yigamba kwica abasirikare ba Leta 61. Mohammud Ali avuga ko iki gitero cyagabwe mu gitondo cya kare hafi […]Irambuye
Abakuru b’ibihugu by’Africa y’Uburengerazuba bihuriye hamwe mu muryango w’ubukungu wa ECOWAS bemereye Maroc kuba kimwe mu bihugu bigize ECOWAS nubwo cyo ari igihugu cyo mu Majyaruguru ya Africa. Maroc yemerewe kunjira muri Ecowas umwami Mohamed VI adahari kubera ko yanze kujya mu nama yatumiwemo Israel. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benyamin Netanyahu ari i Monrovia aho […]Irambuye
Umugabo mu gihugu cya Uganda yajyanye ikirego mu rukiko asaba ko imva y’umunyamafaranga Ivan Ssemwanga, umugabo wa Zari, itabururwa kubera ko yashyinguranywe amafaranga ku wa kabiri w’iki cyumweru. Abey Mgugu, yagiye mu rukiko avuga ko amafaranga yajugunywe mu isanduku irimo umurambo wa Ssemwanga yateshejwe agaciro kandi akaba yarapfuye ubusa, ndetse ngo binyuranyije n’amategeko y’ubukungu muri […]Irambuye
Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe w’imyaka 93, yasabye abayobozi bifuza kuzamusimbura kugumana ibyifuzo byabo, ababwira ko igihe cyabo cyo gutegeka kizagera. Ubwo kuri uyu wa gatanu yahuraga n’urubyiruko yifuza ko ruzamushyigikira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha, ahitwa Marondera mu burasirazuba bw’umujyi wa Harare, Mugabe yavuze ko abifuza kuzamusimbura bakwihangana kuko igihe cyabo kitarageza. Yasabye urubyiruko […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu muri Kenya batashye inzira ya Gari ya moshi nshya iva ku cyambu cya Mombasa ikagera mu murwa mukuru wa Nairobi, bitaganyijwe ko izakomeza ikagera no mu bindi bihugu bya Africa y’Iburasirazuba harimo n’u Rwanda. Iyi nzira ya gari ya moshi yubatswe ku mafaranga ya banki yo mu Bushinwa ndetse inakorwa n’inzobere […]Irambuye
Updated – Kuri uyu wa gatanu, umuntu utaramenyekana wari witwaje intwaro yateze ‘bus’ yarimo Abakristu b’Aba-copte bajyaga ku rusengero arasa abari bayirimo, 26 bahita bapfa. BBC, kimwe mu binyamakuru dukesha iyi nkuru iravuga ko ubu bwicanyi bwabere mu Misiri rwagati, mu Ntara ya Minya, ku bilometero 250 mu majyepfo ya y’umurwa mukuru Cairo. Abakristu b’Aba-copte […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Tanzania, Dr. John Magufuli yirukanye ku mirimo Sospeter Muhongo wari Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umugenzuzi wa Leta w’iyi mirimo. Ngo barazira ibyavuye mu iperereza ryagaragaje ko hari kompanyi zohereza amabuye y’agaciro hanze ariko ntizigaragaze ingano ya nyayo y’ibyo zohereza kugira ngo zinyereze imisoro. Iyirukanwa ry’aba bari muri Guverinoma ya […]Irambuye
Tedros Adhanom Ghebreyesus wo muri Ethiopia yatorewe kuyobora Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Buzima (World Health Organization, WHO/OMS). Abaye uwa mbere ukomoka muri Africa utorewe kuyobora uyu Muryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, nyuma yogutsinda n’amajwi 186 y’ibihugu binyamuryango bwa UN. Tedros Adhanom azasimbura Margaret Chan, uzasoza igihe cye cy’imyaka 10 yari amaze ayobora uyu muryango, […]Irambuye
Nibura imfungwa 3000 biravugwa ko zabashije gutoroka gereza nkuru muri Congo Kinshasa yitwa Makala nk’uko abashinzwe umutekano babibwiye BBC. Ubuyobozi buvuga ko imfunga 50 gusa ari zo zabashije gusohoka ubwo abantu batazwi bitwaje intwaro bagabaga igitero ku wa gatatu. Inzego z’umutekano zivuga ko hari abantu basaga 10 bishwe muri icyo gitero kuri gereza ya Makala. […]Irambuye