Nigeria: Boko Haram yarekuye abandi bakobwa 82 nayo ihabwa imfungwa 5
Ibiganiro by’ubwumvikane hagati ya Leta ya Nigeria n’umutwe wa Boko Haram bikomeje gutuma bamwe mu bakobwa 276 bashimuswe n’uyu mutwe muri 2014 barekurwa. Kuri iki cyumweru uyu mutwe warekuye abandi bakobwa 82 na yo ihabwa imfungwa Eshanu zirimo abayobozi b’uyu mutwe.
Ibi biganiro byo kurekura abakibwa 82 byagizwemo uruhare n’uwitwa Mustapha Zanna ubu ufite ikigo cy’impfubyi I Maiduguri ariko akaba yarahoze ari umunyamategeko w’uwashinze Boko Haram.
Ibi biganiro kandi byagizwemo uruhare na leta y’Ubusuwisi n’umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge.
Aba bakobwa baje mu modoka za Croix Rouge bahise binjizwa mu ndege ya gisirikare bahita berekeza mu murwa mukuru wa Nigeri I Abuja aho baraye bahuye na Perezida Muhammadu Buhari n’imiryango yabo.
Muhamadu Buhari wagombaga kujya kwivuza mu I Londres mu bwongereza yabanje guhura n’aba bakobwa ku mugoroba wo kuri iki cyumweru.
Boko Haram kandi iherutse kurekura abandi bakobwa 21 mu mpera z’umwaka ushize, bamwe bahise basubizwa ku ishuri kugira ngo bitegure ikizamini bateshejwe ubwo bashimutwaga.
Photos/Buhari Twitter
UM– USEKE.RW
2 Comments
Akamuga karuta agaturo!
Ishyamba ni ribi koko mu myaka micye gutya dore bagarutse barabaye abakecuru
Comments are closed.