Digiqole ad

Nigeria: Boko Haram yarekuye abandi bakobwa 82 nayo ihabwa imfungwa 5

 Nigeria: Boko Haram yarekuye abandi bakobwa 82 nayo ihabwa imfungwa 5

Baraye baganiriye na Perezida Buhari

Ibiganiro by’ubwumvikane hagati ya Leta ya Nigeria n’umutwe wa Boko Haram bikomeje gutuma bamwe mu bakobwa 276 bashimuswe n’uyu mutwe muri 2014 barekurwa. Kuri iki cyumweru uyu mutwe warekuye abandi bakobwa 82 na yo ihabwa imfungwa Eshanu zirimo abayobozi b’uyu mutwe.

Bahise berekeza i Abuja guhura na perezida Buhari
Bahise berekeza i Abuja guhura na perezida Buhari. Photo/ICRC

Ibi biganiro byo kurekura abakibwa 82 byagizwemo uruhare n’uwitwa Mustapha Zanna ubu ufite ikigo cy’impfubyi I Maiduguri ariko akaba yarahoze ari umunyamategeko w’uwashinze Boko Haram.

Ibi biganiro kandi byagizwemo uruhare na leta y’Ubusuwisi n’umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge.

Aba bakobwa baje mu modoka za Croix Rouge bahise binjizwa mu ndege ya gisirikare bahita berekeza mu murwa mukuru wa Nigeri I Abuja aho baraye bahuye na Perezida Muhammadu  Buhari n’imiryango yabo.

Muhamadu Buhari wagombaga kujya kwivuza mu I Londres mu bwongereza yabanje guhura n’aba bakobwa ku mugoroba wo kuri iki cyumweru.

Boko Haram kandi iherutse kurekura abandi bakobwa 21 mu mpera z’umwaka ushize, bamwe bahise basubizwa ku ishuri kugira ngo bitegure ikizamini bateshejwe ubwo bashimutwaga.

Bashimye Imana ko bagarutse mu miryango yabo
Bashimye Imana ko bagarutse mu miryango yabo
Umwe muri bo agaragara nk'ufite intimba ubwo babonanaga na Perezida Buhari
Umwe muri bo agaragara nk’ufite intimba ubwo babonanaga na Perezida Buhari
Harimo abafite ibikomere bakuye mu mashyamba
Harimo abafite ibikomere bakuye mu mashyamba
Baraye baganiriye na Perezida Buhari
Baraye baganiriye na Perezida Buhari

Photos/Buhari Twitter

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Akamuga karuta agaturo!

  • Ishyamba ni ribi koko mu myaka micye gutya dore bagarutse barabaye abakecuru

Comments are closed.

en_USEnglish