Ingabo za Leta ya Somalia zarashe Minisitiri w’Imirimo ya Leta arapfa nyuma yo kumwitiranya n’ibyihebe byo mu mutwe wa al-Shabab. Abdullahi Sheikh Abas w’imyaka 31 y’amavuko yarasiwe mu modoka hafi y’ibiro bya Perezida mu murwa mukuru, Mogadishu ku mugoroba wo ku wa gatatu. Mohamed Abdullahi Farmajo, Perezida uheruka gutorerwa kuyobora Somalia yasubitse urugendo yagomba […]Irambuye
Umugore wa Perezida wa Nigeria, Aisha Buhari yavuze ko Perezida Buhari atarwaye cyane nk’uko abantu babyumva. Kuri twitter yanditse ko Perezida Muhammadu Buhari, w’imyaka 74, yakomeje inshingano ze kandi ngo yahuye n’Abaminisitiri. Hari itsinda ry’abantu bakomeye muri Nigeria basabye Perezida Buhari kuba yafata ikindi kiruhuko cya muganga mu gihe ubuzima bwe bukomeza kwibazwaho byinshi. Muri […]Irambuye
Mu kiganiro yagiranye na Television y’Abarabu Aljazeera, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko abamwita ko ari umunyagitugu bakwiye kubanza kureba inshuro yiyamamarije kuyobora iki gihugu kandi agatsinda ku majwi yo hejuru. Mu mpera z’icyumweru gishize Umunyamakuru wa Aljazeera yagiranye ikiganiro na Museveni imubaza icyo atekere ku murage azaba asize nyuma yo kumara imyaka […]Irambuye
Perezida wa wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli yirukanye mu kazi abakozi ba Leta bakabakaba ibihumbi 10, barashinjwa kugira ibyangombwa by’ibihimbano “Ibicupuri”. Perezida yategetse ko abo bantu baba bavuye aho bakoreraga bitarenze tariki ya 15 Gicurasi, bitaba ibyo bakazafatwa n’inzego zishinzwe umutekano bakajyanwa mu nkiko. Icyo cyemezo gikurikiye raporo yakozwe n’abagenzuzi igaragaza ko abantu 9 […]Irambuye
Urukiko rw’ubujurire muri Senegal rwarekeyeho igihano cyo gufunga burundu uwahoze ayobora Chad, HIssene Habre wahamwe n’ibyaha byibasira inyoko muntu. Mu rubanza rw’amateka rwaciwe mu mwaka ushize, HIssene Habre yahamijwe ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, ubucakara bushingiye ku gitsina no gutegeka ubwicanyi bwakozwe igihe yari Umukuru w’Igihugu cya Chad hagati ya 1982 na 1990. Yaburanishijwe […]Irambuye
Umwarimu wa Kaminuza ya Makerere, Dr Stella Nyanzi kuri uyu wa kabiri yongeye gusubizwa muri gereza ya Luzira, aho ategereje ko ku wa gatatu azasubira mu rukiko kugira ngo aburane ku cyemezo cyo gutanga ingwate ngo abe yarekurwa by’agateganyo. Nyanzi yagejejwe ku rukiko ruyobowe na James Ereemye, rwumva ibyifuzo bye. Muri gereza ya Luzira, aho […]Irambuye
Urukingo rwa mbere rwa Malaria ku isi ruratangira gukoreshwa muri Ghana, Kenya na Malawi guhera mu ntangiriro za 2018. Uru rukiko rurwanya udukoko dutera Malaria dukwirakwizwa n’umubu mu gihe utu dukoko twinjiye mu mubiri. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko uru rukiko ruzarokora ubuzima bw’abantu benshi cyane ku isi. Uru rukingo bizajya […]Irambuye
Ubuyobozi bw’ingabo za Kenya buremeza ko kuri uyu wa Gatanu ingabo zabo zaguye gitumo abarwanyi ba al-Shabab benshi zicamo abagera kuri 52. Umuvugizi w’ingabo za Kenya (KDF), Col. Joseph Owuoth yavuze ko uru rugamba rwabereye ahitwa Badhaadhe. Col. Owuoth avuga ko mu nkambi ya bariya barwanyi bahasanze imbunda, amasasu n’amakarita y’intambara. Itangazo rya Minisiteri y’ingabo […]Irambuye
Umuryango w’abibumbye wita ku burenganzira bwa muntu, watangaje kuri uyu wa gatatu ko batahuye ibyobo 17 bishya mu Ntara ya Kasaï-Central. Umubare w’ibyobo, UN imaze kubona bigera kuri 40 muri Kasaï-Central no muri Kasaï-Oriental kuva muri Kanama 2016. Zeid avuga ko imvururu ziri muri Kasaï zigaragaza ko hari icyihuturwa kigomba gukorwa. Zeid avuga ko hatagize […]Irambuye
Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko kigiye gukura ingabo zacyo muri Repubulika ya Centrafrica zari mu butumwa bwo guhiga Joseph Kony n’abarwanyi be bo mu mutwe wa LRA ngo kuko uyu mugabo wafatwaga nk’uhangayikishije umutekano w’Isi atagiteye ubwoba. Iki gikorwa kizarangirana n’ukwezi kwa Gicurasi 2018. Uyu mwanzuro wa Uganda wo kuvana ingabo muri Repubulika ya Centrafrica […]Irambuye