Digiqole ad

Museveni yasabye inzego ze z’umutekano guhagarika ibikorwa by’iyicarubozo

 Museveni yasabye inzego ze z’umutekano guhagarika ibikorwa by’iyicarubozo

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yasabye abashinzwe umutekano mu gihugu cye guhagarika ibikorwa by’iyicarubozo ku bantu bakekwaho gukora ibyaha, igihe abo bashinzwe umutekano baba babikora.

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni

Mu ibariwa Perezida Museveni yandikiye abayobozi mu nzego zo hejuru, barimo na Minisiteri y’ibikorwa by’imbere mu gihugu, yabamenyesheje ko ibikorwa by’iyicarubozo bishobora gutera umuntu kwemera ibyo atakoze  kandi ngo gukora iyicarubozo si cyo kintu cya nyuma cyatuma haboneka ibimenyetso byaregerwa urukiko ku cyaha cyakozwe.

Museveni avuga ko nubwo umuntu ukekwaho gukora icyaha yabihakana, ariko iyo inzego z’umutekano zikoze neza mu gushakisha ibimenyetso, zigakoresha ubuhanga bwo gupima igikumwe (fingerprints), amafoto, gupima amaraso (DNA tests), gukoresha abatangabuhamya babibonye (eye-witnesses), no gukoresha ubundi buryo bwemewe n’amategeko cyangwa gukoresha imbwa zatojwe, umunyacyaha ashobora kuboneka.

Perezida Museveni avuga ko nubwo gukoresha iyicarubozo byari uburyo bwemewe mu bantu bari bafite imitekerereze ya kera, ubu bitakiri ngombwa.

Yavuze ko Uganda yahanganye n’ibibazo by’umutekano muke bikomeye cyane kuruta guhangana n’abantu bica abandi babarashe bari kuri moto zitwara abagenzi.

Ati “Ntitwananirwa no guhangana n’abagizi ba nabi bica abantu bari kuri moto bigendera ku muhanda mu mahoro, cyangwa biyicariye mu modoka.

Aba ni abanyarugomo muri kamere yabo batekereza ko bakwica umuntu bagatoroka ubutabera. Ariko, tugomba kubatahura dukoresheje uburyo bworoheje bwo kugera ku bimenyetso, aho gukoresha iyicarubozo kuko ibimenyetso by’icyaha bibonetse hakoreshejwe iyicarubozo ntibiba byizewe.”

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho yerekana abantu bakekwaho ibyaha muri Uganda, by’umwihariko abakekwaho kwica uwari Umuvugizi wa Polisi, Andrew Felix Kaweesi, bafite ibikomere n’ibimenyetso by’uko bakorewe iyicarubozo.

BBC

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • atangiye kugira ubwenge noneho, cyera mu rugo Papa umbyara yankoreye iyicarubozo nanjye nemera ibyo ntakoze da ngo mbone inkoni zarekera

  • Atangiye kugirubwoba ko ejobundi bazamugerera mukebo yagereyemo abandi.

  • Uyu musaza yishe abantu benshi cyane mu ntambara yagiye ateza hırya no hino muri aka karere ngo ashaka kukigaurira kose.
    Ubu ubwo atangiye gucisha macye ake kagiye gushoboka. Kandi mwibuke ko Donald Trump yavuze ko mubo agomba kuzirenza na Museveni arimo.

  • Azi ko basanzwe bakora ibyo bikorwa by’iyicarubozo se ubwo?

  • imviugo ye ntibe iya renard!! abivuge anabitegeka aho kuuga gusa ngo bumve ko byatangajwe kandi bikiri amabwiriza y `imbere.

  • Oye M7

  • Nkunda umuntu ukora ikibi(ikosa) yarangiza akemerako icyo yakoraga ari kibi.iyo ageretseho kwifuza kukireka aba ar’intambwe ikomeye. muri kamere muntu ni bake bemera amakosa bakoze.
    iyi nkuru irambuye nayisomye kuri chimpreports.

  • museveni numugabo kandi yadukuye ahakomeye ibyo muvuga ntabwo mubizineza

  • M7 Nabere urugero abandi bayobozi ba Africa bemere ibyo bakora bitari byiza kandi babikosore kumugaragaro M7 Oye

Comments are closed.

en_USEnglish