Digiqole ad

Zuma yashyigikiye ko Nkosazana wari umugore we yamusimbura

 Zuma yashyigikiye ko Nkosazana wari umugore we yamusimbura

Nkosazana Dlamini-Zuma aramukanya n’uwari umugabo we Jacob Zuma

Perezida Jacob Zuma ku mugaragaro yatangaje ko ashyigikiye uwahoze ari umugore we Nkosazana Dlamini-Zuma ko yamusimbura ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ishyaka African National Congress. Ikintu cyahita kumugeza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Nkosazana Dlamini-Zuma aramukanya n'uwari umugabo we Jacob Zuma
Nkosazana Dlamini-Zuma aramukanya n’uwari umugabo we Jacob Zuma

Perezida Zuma yabivuze kuri iki cyumweru muri Kiliziya gatolika mu munsi mukuru w’aho Dlamini Zuma yavukiye muri KwaZulu-Natal aho bombi bari bawitabiriye nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Sowetan.

Zuma yahavugiye amagambo ataka ubushobozi bw’uwari umugore we mu miyoborere, avuga ko ari umuntu wo kwizerwa kandi abona ko ANC ikwiye kumugiramo umuyobozi.

Zuma ati “Ni umuhanga kandi ntiwamubeshya. Ni umuntu wakwizera.” Avuga ko ubu bushobozi bwe aribwo bwatumye na Nelson Mandela amugira Minisitiri w’ubuzima ashyiraho guverinoma ya mbere nyuma y’amatora yo mu 1994.

Anibutsa ko ubwo Perezida Thabo Mbeki yasimburaga Mandela yahise agira uyu mugore Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Ati “Nanjye maze kuba Perezida nahise mugira Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuko nzi ubushobozi bwe. Afite uburyo bwihariye akoramo ibintu, kandi ni iby’ingenzi.”

Ndetse ngo ni ku bw’ubuhanga bwe yaje kugirwa umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bwa Africa mu 2012 kugeza umwaka ushize.

Avuga ibi, Dlamini Zuma yari yicaye iruhande rwe. Biteganyijwe ko Zuma uyu ashobora guhangana na Visi Perezida wa ANC Cyril Ramaphosa ku mwanya wo kuyobora iri shyaka mu kwa 12 uyu mwaka.

Nkosazana Zuma ngo afite uburyo akoramo ibintu bye mu buhanga nk'uko uwari umugabo we abivuga
Nkosazana Zuma ngo afite uburyo akoramo ibintu bye mu buhanga nk’uko uwari umugabo we abivuga

UM– USEKE.RW

1 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish