Digiqole ad

Niyombare ati”Sinifuzaga ubutegetsi”…Yamagana ubufasha bwavuzwe ku Rwanda

 Niyombare ati”Sinifuzaga ubutegetsi”…Yamagana ubufasha bwavuzwe ku Rwanda

Maj Gen Godefroid Niyombare wahoze ari umukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu cy’u Burundi ubu akaba ari mu buhungiro nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi i Burundi ntibimuhire. Avuga ko atigeze ashaka gufata ubutegetsi ahubwo ko yashakaga kubushyikiriza abaturage ubundi inzego za politiki zigakora umurimo wazo. Anahakana ubufasha bwavuzwe ko yahawe na Leta y’u Rwanda.

Gen. Maj Niyombare ahakana ibyagiye bivugwa ku Rwanda ku byabaye i Burundi
Gen. Maj Niyombare ahakana ibyagiye bivugwa ku Rwanda ku byabaye i Burundi

Uyu musirikare mukuru waganiriye n’ikinyamakuru Jeune Afrique yavuze byinshi kuri iyi Coup d’État yagerageje gukora muri 2015 .

Ati “Sinigeze na rimwe nifuza gufata ubutegetsi, ahubwo nifuzaga kubuhereza abaturage ubundi inzego za politiki zigakora akazi kazo.”

Uyu musirikare yaherukaga kumvikana kuwa 14 Gicurasi 2015 ubwo yatangazaga ko igisirikare cyamaze guhirika ku butegetsi Perezida Pierre Nkurunziza wariho yitegura kwinjira mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri manda ye ya gatatu.

Icyo gihe Gen Niyombare yemeye kuvuguruza iby’iki gikorwa yari yakoze ndetse yemera kwishyikiriza inzego z’umutekano avuga ko yizeye ko atari bwicwe.

Maj Gen Godefroid Niyombare w’imyaka 47, yabajijwe icyatumye asohoka mu gihugu mu ibanga, avuga ko yifuzaga ko imiryango mpuzamahanga isobanukirwa icyari cyatumye bakora Coup d’Etat.

Jeune Afrique baganiriye ntivuga aho yahungiye gusa ngo we avuga ko yari amaze imyaka 10 mu bwiru bw’ibibi birimo intambara yibasiye abasivile.

Ati “Kwari ukugira ngo ndebe ko umunsi umwe habaho Leta yubahiriza uburenganzira bwa muntu.”

Gen Niyombare wahoze mu ishyaka rya CNDD-FDD rya Perezida Nkurunziza, amatora yegereje yaje kugirwa Ambasaderi w’u Burundi muri Kenya.

Avuga ko Nkurunziza yakoze ibi kugira ngo areshye imiryango mpuzamahanga kuko yifuzaga manda ya gatatu, agatandukanya abagabo babiri bakoranaga bya hafi ari bo Alain-Guillaume Bunyoni wahise agirwa Komiseri wa Police na Gen Adolphe Nshimirimana wahise asimbura Gen Niyombare ku rwego rw’iperereza.

Niyombare avuga ko yakoze igenzura ku cyifuzo cya Perezida Nkurunziza cyo kwiyamamaza mu matora muri manda ya gatatu agasanga iki gitekerezo kidashyigikiwe na bamwe mu bakomeye muri CNDD-FDD. Ngo 4/5 byabo ntibifuzaga ko Nkurunziza aguma ku butegetsi.

 

Yamagana ibivugwa ko u Rwanda rwamufashije

Avuga ko yamaze amasaha 48 mu kato ndetse ategereje kwicwa dore ko abantu barindwi mu bo bari bafatanyije guhirika ubutegetsi bari bahamagajwe ariko we yari atarahamagazwa.

Bamwe mu bayobozi b’u Burundi bakunze kuvuga ko u Rwanda ruri inyuma ya Niyombare ndetse ko rwamufashije gutoroka.

Niyombare ahakana ibi birego bishinjwa u Rwanda, akavuga ko nta nkunga rwamuhaye.

Ati “U Rwanda ntacyo rwigeze rumfasha, i Kigali nta ruhare bigeze bagira, nta n’ahandi mu karere bigeze bagira uruhare. Ni ikibazo cyarebaga Abarundi ubwabo, sinigeze ngirana imishyikirano n’Abanyarwanda.”

Abantu 21 bagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi bakatiwe gufungwa burundu. Niyombare wari ubayoboye ubu uri mu buhungiro atangaza ko ari na we uyoboye umutwe w’inyeshyamba za FOREBU (Forces républicaines du Burundi).

Uyu mutwe w’inyeshyamba wemejwe nyuma yo gutora Perezida Pierre Nkurunziza, watangaje ko ugamije gusubiza agaciro Demokarasi ishingiye ku masezerano y’i Arusha muri Tanzania agamije gusangira ubutegetsi mu Burundi.

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Abarizwa hehe se ubu Niyombare? Kuba yaratanze interview ye mu gihe umunyamakuru Francois Soudan wa Jeune Afrique na we yari ari mu Rwanda buriya nta kibazo kirimo?

    • Ikibazo kirimo ni ikihe? Francois Soudan urabizi neza ko nta handi yaciye uretse mu Rwanda gusa. Niyombare aho ari hazwi nawe n’uwo baganiriye

    • Niba umushaka uzamusange i Kigali, atuye i Kinyinya. Ariko ararinzwe cyane.

    • Hahahaaaa nonese Francois Soudan akorera ikigali? wigeze usoma Jeune Afrique ngo urebe ko ariwe wakoranye interview na Niyombare? kubihuza birashoboka usibyeko ari byiza gushishoza

  • But where is the guy though? Did any anyone ask him what his futures plans are?

  • Wari wayumva iha interview Nkurunziza? Kuva kera na kare Jeune Afrique ikorera amafaranga. Nta murongo ngenderwaho igira (idéologie) uyihaye amafaranga imwandika neza. François Soudan amaze kwandika kuri Kagame ibitabo bibiri, interviews zo ntiwazibara. Nyamara twibutse ko Jeune Afrique yari ifite umubano ufatika na Habyarimana Juvénal. Uwitwa Karwera Espérance niwe wari uyihagarariye mu Rwanda, Roger Biloa uriya uturuka muri Caméroun yaje mu Rwanda kenshi ku ngoma ya Habyarimana. Jeune Afrique rero muyihere ikomeze yirire naho ibyo amakuru mubishyire ku ruhande.

    • Ndumva biguteye agahinda cyane kuba itavugisha Nkurunziza!!! Icyakora amakuru y’ u Burundi irayatanga, sinzi niba byo ubihakana?

      • Jeune afrique ntizi kwihishira .gutanga interview icyarimwe iya kagame na niyombare byerekana aho uwo niyombare ari
        Nkurunziza arakomeye na vice president wa China aherutse yo

        • Gukomera ni iki? Ku isi nta muntu ukomeye ubaho. Umugabo agirwa n’ibikorwa. Naho ibyo by’amarangamutima ashingiye kucyo ntavuze, nta mumaro yaba kuri wowe ndetse no kuri société yose. N’ikimenyimenyi ni uko udasanga uwo uvuga ko akomeye, ngo mwibanire.

    • @Kagabo, ubisobanuye neza rwose nanjye niko narinzi Jeune Afrique.

      • nanjye ndimo kubona abo nzajya nishyura igihe nabaye president????????????????

  • Icyo nzi cyo abasomyi ba umuseke.com barasobanutse.izi comments zerekana ko bandika ibintu babanje gukoraho research atari nk’injiji usanga kuri website imwe gutya ndatangaje.bravo umuseke readere

    • Readers*

  • Mureke gucana umuriro mutazota. Gusobanura ibintu mufite mumitwe yanyu kandi mukabifata nk’aho ari ukuri sibyo kandi bigaragaza ubujiji.

    Reka twemere ibyavuzwe n’ababizi hanyuma uzaba afite amakuru yandi afatika kandi afitiye gihamya nawe azayatangaze. Mwabaye mwari muzi amabi abanyarwanda baba iburundi bakorewe babeshyerwa kuba inyuma y’indwano zo muburundi??

    Mureke abarundi bitorere umuti bo nyene. N’aho ibyo bindi muvugavuga ni ugusenya kandi mubizi neza ko ataribyo. Niba uwo Niyombare ari ikigari, Bizamenyekana. Niba kandi ari ahandi nabyo bizamenyekana.

    Murekere aho rero kuvuga ibyo mutazi, Dore ko wagirango muryoherwa no gukongeza umuriro mukoresheje akarimi.

    Abanyarwanda wee. Imana zirarema w’Allah.

    • @Kevin, ubwo wabonye ko mubatanze ibitekerezo hano bose mbere yawe ubarushije kwandika byinshi? No kuvuga nta gushidikanya ko nawe wavuga menshi. Ubwo se abanyarwanda wijujutira harya ubarimo, cyangwa uri nk’umugande, cyangwa umukonogmani? Naho ukuri kw’itangazamakuru, nawe urabizi ko kuba mu bwinshi buri gihe.

    • Nkawe Kevin, ubwo uwakubwirako Laurent Nkunda abaho i Kigali kandi arinzwe bikomeye nabyo wabihakana?

      • Ese ibyo byose bibamariye iki? Duharanire kubaho neza no kwiteza imbere ubwacu n’Igihugu cyacu muri rusange ibindi mubyihorere

        • Mbe Gaju, ko ufite ubwoba bwo kumenya amakuru? Humura.

  • Niyombare est un Général fanfaron, il est manipulable et maniable à merci. Mais un jour il va regretter s’il a encore sa conscience en lui.

  • pole sana mustuni niyombare

  • pole sana mustuni niyombare

Comments are closed.

en_USEnglish