Digiqole ad

DRC: Igitero kirimo FDLR cyaguyemo ba ‘Offiers’ babiri ba FARDC

 DRC: Igitero kirimo FDLR cyaguyemo ba ‘Offiers’ babiri ba FARDC

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gukora amabi muri Congo

Nibura abantu batatu bishwe mu gitero cyagabwe ku ngabo za Congo Kinshasa mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere n’inyeshyamba za Nyatura zifatanyije na FDLR ahitwa Kitshanga, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gukora amabi muri Congo
Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gukora amabi muri Congo

Radio Okapi ivuga ko mu bishwe muri icyo gitero barimo  abasirikare babiri mu ngabo za Congo Kinshasa (FARDC), ufite ipeti rya lieutenant n’undi ufite irya capitaine, n’umugore w’umusirikare.

Abandi bantu bane bakomerekeye muri icyo gitero barimo umusirikare n’abasivili batatu nk’uko Polisi mu gace byabereye yabibwiye iki kinyamakuru.

Ku babibonye nk’uko Radio Okapi ikomeza ibivuga, ngo icyo gitero cyabaye ahagana saa munani zo mu rukerera rw’ijoro ryo ku cyumweru.

Imirwano yamaze isaha inyeshyamba zihanganye n’abasirikare bari muri ako gace, nyuma ingabo za Congo zirahunga mu byo bita “un repli stratégique”.

Inyeshyamba zabashije gufungura abarwanyi bazo 12 bari bafashwe n’ingabo za Leta mu minsi yashize, ndetse ngo ziniba intwaro mu bubiko bw’ingabo za Leta aho i Kitshanga.

Police muri ako gace inavuga ko inyeshyamba zibye inka 60 z’abaturage.

Kuri uyu wa mbere abaturage muri ako gace ngo bari bafite ubwoba, bahungira ku nkambi y’ingabo za UN zishinzwe kugarura umutuzo mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) i Kitshanga.

Umuvugizi w’ibikorwa by’ingabo Sokola 2, bigamije guhiga inyeshyamba zikorera muri kariya gace, yasabye abaturage kugirira ingabo icyizere bagakorana na zo mu rugamba rwo guhiga inyeshyamba.

Amakuru avuga ko abarwanyi bagabye igitero i Kitshanga mu gihe ingabo za Leta zo zigaga uburyo bwo gusenya ibirindiro by’inyeshyamba muri pariki ya Virunga.

FDLR ivuga ko irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ni umwe mu mitwe yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, bamwe mu bawugize bashinjwa kuba barakoze Jenoside mu Rwanda no gukora ibikorwa by’ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Radio Okapi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish