Ibigori Kenya ihunitse ngo abaturage babirya rimwe bigahita bishira
Amakuru atangwa n’Ikigo cya Kenya gihunika kandi kigasaranganya ibinyampeke (National Cereals and Prodice Board) arameza ko mu bigega byabo basigaranye 5 000 090 kg z’ibigori, ibi bikaba byagaburirwa abatuye kiriya gihugu inshuro imwe nk’manywa gusa bakabirya bigahita bishira.
Imibare yo muri 2015 yatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko muri uriya mwaka Kenya yari ituwe n’abaturaga barenga miliyoni 46.
Aba baturage ubasaranganyije ibigori bihunitswe muri Kenya babirya ku inshuro imwe gusa nk’amanywa bigahita bishira.
Abahanga bavuga ko ibi byerekana ko kiriya gihugu kitihagije mu biribwa kuko ngo iyo igihugu gifite ibigori bike kiba gishonje muri rusange.
Ikigo National Cereals and Produce Board (NCPB) kivuga ko ubuke bw’ibinyampeke cyane cyane ibigori bwatumye ibiciro ku isoko bizamuka.
Umuyobozi wa NCPB, Newton Terer yabwiye Business Daily ko bizaba ngombwa ko igihugu gitumiza hanze ibigori kugira ngo kizabashe kwihaza mu biribwa igihe bizaba bikenewe cyane kurushaho.
Ndetse ngo kugeza ubu hari imifuka 322 222 y’ibigori byo muri Mexique yamaze kugera ku cyambu cya Mombasa n’indi igera kuri 416 666 izaza mu byumweru bike biri imbere.
Abahinzi bo muri iki gihugu bavuga ko bahangayikishijwe n’uko imifuka y’ibigori yazatinda kuza ari myinshi kandi ngo muri kiriya gihugu bakenera byibura imifuka y’ibigori ibihumbi ijana ku munsi ni ukuvuga miliyoni eshatu ku kwezi.
Ubu ikigo NCPB gitegereje ko ibintu byazasubira mu buryo muri Nzeri uyu mwaka ubwo ibigori bizaba byeze gusa ngo haracyari kare kandi ibigori birakenewe cyane.
Perezida Uhuru Kenyatta ubu afite ibibazo kuko abatavuga rumwe nawe buririra kuri iki kibazo cy’ibiribwa bike bakamushinja ko yananiwe guhaza abaturage mu biribwa.
Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Kenya azaba muri Kanama uyu mwaka, Kenyatta akazahangana na Raila Odinga uhagarariye abatavuga rumwe na Leta.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW