Umunya-Ghana Nadia Buari wamenyekanye muri filime yitwa {Beyoncé} ari mu Rwanda mu gikorwa cya Rwanda Movie Awards kigiye kuba ku nshuro ya gatandatu. Ishusho Arts niyo isanzwe itegura ibi bihembo ngaruka mwaka bigenerwa abakinnyi ‘Actors’, abategura filme ‘Producers’ n’abandi bose bagira uruhare mu irangizwa rya filime. Beyoncé w’imyaka 34 waraye ageze mu Rwanda ku mugoroba […]Irambuye
Nta kiganiro arabyemezamo cyangwa se ngo agire icyo avuga ku mbuga nkoranyambaga ze ku bijyanye n’urugendo afite mu Rwanda. Gusa hari amakuru yizewe ahamya ko muri Nzeri 2017 afite igitaramo azakorera i Kigali. Ayo makuru avuga ko Meddy afite ibitaramo bitandukanye azaba aje gukorera mu Rwanda bigera kuri bitanu. Muri ibyo hakaba icyo azakorera mu […]Irambuye
Ruremire Focus cyangwa se Mr Focus, ni umuririmbyi mu njyana gakondo akaba n’umusizi wiyemeje guteza imbere umuco nyarwanda abinyujije mu buhanzi. Amakuru agera ku Umuseke ni uko uyu muhanzi yaba yarimukiye muri Finland burundu. Ayo makuru avuga ko muri Mata 2017 hari ubukwe yagaragayemo aririmba icyo gihe akab yari yabutahanye n’umugore we. Byaje kuba ngombwa ko […]Irambuye
RWANDA FIESTA- Iki n’igitaramo cyabaye muri weekend kitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Diamond Platnumz, Morgan Denroy (Gramp), Morgan Ray , na Morgan Peter. Jules Sentore yanenze uburyo cyari giteguye asaba abahanzi kujya babanza kwitondera contract bagirana n’abategura ibitaramo. Iki gitaramo cyabereye i Nyamata, nubwo kitabiriwe n’abantu benshi cyanenzwe n’imbaga y’abariyo kubera gutinda gutangira, sound mbi ndetse […]Irambuye
Antoine Christophe Agbepa Mumba cyangwa se Koffi Olomidé izina ryamamaye cyane, yongeye gukora igikorwa kiswe cya kinyamanswa apfura umusatsi umubyinnyi we mu gitaramo yakoreye i Burundi. Ku itariki 30 Kanama 2017 nibwo yakoreye igitaramo mu mugi wa Bujumbura. Mu gihe umubyinnyi yanezezaga abantu bagatangira kumuha amafaranga, Koffi yaraje afata umusatsi arakurura. Uyu mugabo umaze kugera […]Irambuye
Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys bazafata 1/10 cya miliyoni 24 bahembwe muri Guma Guma bayakoreshe mu bikorwa byo gufasha impfubyi n’abapfakazi bari hirya no hino mu gihugu. Aba basore bavuga ko bitakunda ko bafasha buri wese ubabaye cyangwa se utishimiye ubuzima abayeho. Ariko muri gahunda bafite gufasha ariyo iza ku isonga. Hari […]Irambuye
Bruce Melodie utaragaragaye ku rutonde rw’abahanzi 11 bagombaga kuririmbana n’icyamamare Jason Derulo mu bitaramo bya Coke Studio muri Kenya, ngo ntiyirukanywe. Ahubwo ibyamujyanyeyo bitandukanye n’imyumvire y’abantu. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa kane tariki ya 29 Kanama 2017, ubuyobozi bwa Bralirwa bwatangaje ko Melodie ariwe ambasaderi wa Coke Studio mu Rwanda mu gihe kingana […]Irambuye
Robyn Fenty wamamaye nka Rihanna, nyuma ya Chris Brown na Drake ubu ari mu rukundo n’umwe mu bakire bakomeye muri Arabia Saoudite ariko ukiri muto witwa Jameel Hassan. Amafoto yasohowe na TMZ yerekana bombi bitegura kurira indege batashye bavuye kwishimana ahitwa Ibiza . Amwe mu mafoto yagaragajwe na TMZ yerekana Rihanna na Jameel basomana kandi […]Irambuye
“Mutekereze kure, mutekereze binini mugire ubuzima bufite intego ntacyo mutageraho kuko ntacyo mudafite”. Hon Senateri Tito Ibi ni ibyatangajwe na Hon senateri Tito Rutaremara mu gikorwa nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly amazemo iminsi yise {Inter-generation dialogue} arimo kugenda agirana n’urubyiruko mu ntara zitandukanye. Insanganyamatsiko y’iki gikorwa kirimo kuba ku nshuro ya kabiri guhera muri […]Irambuye
Semivumbi Daniel cyangwa se Danny Vumbi mu muziki, agiye gushyira hanze album ya gatatu yise ‘Inkuru nziza’ mu myaka itandatu ishize atandukanye n’itsinda rya The Brothers. Mu mwaka wa 2011 nibwo Danny Vumbi yatandukanye na Ziggy55 na Gatsinzi Victor Fidèle mu itsinda ryitwaga The Brothers. Icyo gihe bakaba baravugaga ko buri umwe agiye mu bikorwa […]Irambuye