Digiqole ad

Nadia Buari {Beyoncé} ari mu Rwanda

 Nadia Buari {Beyoncé} ari mu Rwanda

Nadia Buari yagiye ahabwa ibihembo by’umukinnyi witwaye neza muri Afurika mu marushanwa atandukanye

Umunya-Ghana Nadia Buari wamenyekanye muri filime yitwa {Beyoncé} ari mu Rwanda mu gikorwa cya Rwanda Movie Awards kigiye kuba ku nshuro ya gatandatu.

Nadia Buari yagiye ahabwa ibihembo by’umukinnyi witwaye neza muri Afurika mu marushanwa atandukanye

Ishusho Arts niyo isanzwe itegura ibi bihembo ngaruka mwaka bigenerwa abakinnyi ‘Actors’, abategura filme ‘Producers’ n’abandi bose bagira uruhare mu irangizwa rya filime.

Beyoncé w’imyaka 34 waraye ageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu gatatu, yavuze ko yishimiye gukandagiza ikirenge cye mu Rwanda nyuma y’igihe kinini abyifuza.

Yavuze ko nubwo nta bakinnyi ba filime azi bo mu Rwanda, ko ari ikibazo cyo kuba mu Rwanda nta channel ya television ifite umwihariko wo kwerekana filime nyarwanda ihari ariyo mbogamizi.

Bityo ko abafite amateleviziyo bagakwiye gutekereza kuri icyo kintu kandi bagashaka n’uburyo izo channels zajya zirebwa n’ibihugu byinshi byo muri Afurika.

Uyu mwaka ibi bihembo bikazatangwa n’abakinnyi b’ibyamamare muri Afurika muri uwo mukino birimo Nadia Buari, Van Vicker bombi bo muri Ghana na Andy Boyo wo muri Nigeria.

 

Byari byitezwe ko Nadia Buari azana na Van Vicker umaze iminsi mu kiruhuko muri Australia. Ntiyaje ahubwo ashobora kugera i Kigali uyu munsi.

Itangwa ry’ibi bihembo bya Rwanda Movie Awards, biteganyijwe ko bitangwa none tariki ya 7 Nyakanga 2017 muri Radisson Blue Kimihurura ahazwi nka Convention Center guhera saa kumi n’imwe (17h00).

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish