Digiqole ad

Danny Vumbi agiye gushyira hanze album yise INKURU NZIZA

 Danny Vumbi agiye gushyira hanze album yise INKURU NZIZA

Ifoto iri kuri album ya Danny Vumbi

Semivumbi Daniel cyangwa se Danny Vumbi mu muziki, agiye gushyira hanze album ya gatatu yise ‘Inkuru nziza’ mu myaka itandatu ishize atandukanye n’itsinda rya The Brothers.

Ifoto iri kuri album ya Danny Vumbi

Mu mwaka wa 2011 nibwo Danny Vumbi yatandukanye na Ziggy55 na Gatsinzi Victor Fidèle mu itsinda ryitwaga The Brothers.

Icyo gihe bakaba baravugaga ko buri umwe agiye mu bikorwa bye ariko bazajya bahurira hamwe nk’itsinda n’ubundi.

Nti byaje kuba ukuri. Ahubwo buri umwe yatangiye gukora umuziki ku giti cye bigera ubwo itsinda rizimira rityo. Ubu Victory ari mu bindi naho Ziggy na Danny baracyakora umuziki.

Danny Vumbi yabwiye Umuseke ko iyo album agiye gushyira hanze izaba iriho indirimbo 12. Muri izo eshanu nizo zizaba zisanzwe zizwi izindi ni nshya.

Mu ndirimbo zizaba ziriho zizwi ni {Ni Uwacu, Bizu ya Yuda, Birabaye, Apana Papa, Ubwenge ku Gihe}. Naho izindi bazazumva bwa mbere muri icyo gitaramo.

Iyo album izaba ikurikira izindi ebyiri yabanje gushyira hanze zirimo {Umudendezo} ya mbere na {Kuri Twese} yaje ari iya kabiri.

Biteganyijwe ko iyo album izajya hanze muri Kamena 2017. Itariki n’aho icyo gitaramo kizabera avuga ko bitari byajya mu buryo. Mu minsi iri imbere aribwo ateganya kuba yabivugaho.

https://www.youtube.com/watch?v=cE5PHZ-bU5M

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ndagushigikiye vumbii courage

Comments are closed.

en_USEnglish