Digiqole ad

Rihanna mu rukundo n’umuherwe wo muri Arabia Saoudite Jamel Hassan

 Rihanna mu rukundo n’umuherwe wo muri Arabia Saoudite Jamel Hassan

Rihanna na Jameel ku kirwa cya Ibiza

Robyn Fenty wamamaye nka Rihanna, nyuma ya Chris Brown na Drake ubu ari mu rukundo n’umwe mu bakire bakomeye muri Arabia Saoudite ariko ukiri muto witwa Jameel Hassan.

Rihanna na Jameel ku kirwa cya Ibiza

Amafoto yasohowe na TMZ yerekana bombi bitegura kurira indege batashye bavuye kwishimana ahitwa Ibiza . Amwe mu mafoto yagaragajwe na TMZ yerekana Rihanna na Jameel basomana kandi bahuje urugwiro.

Ubwo bari berekeje ku ndege yari igiye kubajyana aho baba, Jameel yari afite indabo azihereje umukunzi we Rihanna. Kugeza ubu Rihanna amaze gutsindira ibihembo by’umuhanzi ukunzwe byitwa Grammy inshuro umunani.

Rihanna amaze gukundana n’ibyamamare bitandatu harimo umuraperi wo muri Canada witwa Drake, umukinnyi wa filimi Leonardo DiCaprio, umuraperi Travis Scott, umukinnyi wa Basket muri NBA Matt Kemp n’umuririmbyi Chris Brown.

Bafotowe bavuye mu kiruhuko cy’igihe kitazwi bari bamazeyo

Jameel Hassan ni umusore w’imyaka 29 akaba ari we wungirije umukuru w’ishyirahamwe ry’abagize umuryango wabo rikora business yo gutumiza no kugurisha imodoka muri Arabia Saoudite guhera muri 1955.

Umwaka ushize umuryango we wasohowe ku rutonde rw’abaherwe bo mu Burasirazuba bwo Hagati ari uwa 12. Uyu muryango ukaba warinjije miliyari imwe n’igice y’amadolari ya US($1.5). Mbere ya Rihanna Jameel yabanje gukundana n’umunyamideli uzwi cyane ku isi witwa Naomu Campbell.

Bafotowe barimo gusomana hakoreshejwe telephone

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kuki Rihanna akunda kunca inyuma koko?sinzi impamvu akunda ibintu byo ku mbabaza

Comments are closed.

en_USEnglish