Digiqole ad

1/10 cya Guma Guma Dream Boys izagifashisha impfubyi n’abapfakazi

 1/10 cya Guma Guma Dream Boys izagifashisha impfubyi n’abapfakazi

Mu gihembo cya miliyoni 24 Dream Boys izafashisha impfubyi n’abapfakazi 1/10 cyayo

Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys bazafata 1/10 cya miliyoni 24 bahembwe muri Guma Guma bayakoreshe mu bikorwa byo gufasha impfubyi n’abapfakazi bari hirya no hino mu gihugu.

Mu gihembo cya miliyoni 24 Dream Boys izafashisha impfubyi n’abapfakazi 1/10 cyayo

Aba basore bavuga ko bitakunda ko bafasha buri wese ubabaye cyangwa se utishimiye ubuzima abayeho. Ariko muri gahunda bafite gufasha ariyo iza ku isonga.

Hari ibindi byinshi bitandukanye bazagenda bakora ku giti cyabo, ariko bazirikana n’umuntu ubayeho mu buzima butandukanye n’ubwabandi.

“Iki gihembo twahawe si ku bw’ubushobozi n’imbaraga byacu gusa. Ahubwo ni ku bw’ubufatanye n’abafana bakunda umuziki wacu cyane cyane Indatwa. Dufite gahunda yo gufata icya cumi cyo gufashisha abantu bitewe n’uko tuzashobozwa”.– Dream Boys

Guma Guma niryo rushanwa rimwe rukumbi ribera mu Rwanda rigira uruhare runini mu iterambere ry’umuziki w’umuhanzi.

Rimaze kwegukanwa n’abahanzi barindwi barimo amatsinda abiri n’abaririmba ku giti cyabo batanu. Muri abo harimo Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Knowless, Urban Boys na Dream Boys.

Mu myaka isaga umunani bamaze bakora umuziki, bagiye begukana ibindi bihembo by’abahanzi bitwaye neza birimo ibya Salax Awards, Ijoro ry’ukundo n’ibindi.

Zimwe muri gahunda zindi bafite nyuma yo kwegukana igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ni ukwagura ibikorwa byabo.

Muri ibyo harimo kuba bakorana n’abahanzi batandukanye bafite amazina akomeye mu karere no gukora ibihangano bifite ireme.

Ibyo byose ngo bikazabafasha gukomeza kwagura ibikorwa byabo by’umuziki aho kumva ko bagabanya umurego bari basanganywe.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • woooooooooooooow you rock guys,nukuri muzaba mukoze ibintu byiza kandi imana izabongerere nukuri go go go guys.much respect and love

  • Dream boys ndaaaabaaakuuunda cyane nukuri muzi kubana gutekereza Imana yomwijuru ijye ibihembera

Comments are closed.

en_USEnglish