Digiqole ad

Ruremire Focus yimukiye muri Finland

 Ruremire Focus yimukiye muri Finland

Ruremire Focus ubu arabarizwa muri Finland ari naho azatura

Ruremire Focus cyangwa se Mr Focus, ni umuririmbyi mu njyana gakondo akaba n’umusizi wiyemeje guteza imbere umuco nyarwanda abinyujije mu buhanzi. Amakuru agera ku Umuseke ni uko uyu muhanzi yaba yarimukiye muri Finland burundu.

Ruremire Focus ubu arabarizwa muri Finland ari naho azatura

Ayo makuru avuga ko muri Mata 2017 hari ubukwe yagaragayemo aririmba icyo gihe akab yari yabutahanye n’umugore we.

Byaje kuba ngombwa ko atangariza imwe mu nshuti ze iby’urugendo rwe muri Finland bishobora no gutuma ahatura ntagaruke mu Rwanda.

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Ntacyo Uramenya, Imfizi yatonoye ihembe, Bihogo, Urakowe, n’izindi zumvikanamo ibihozo n’ibisingizo.

Kuri ubu ari mu bahanzi nyarwanda bakoze amateka yo kuzuza petit stade mu gitaramo cyo kumurika album ye ‘Umuntu ni nk’undi’ cyari cyatumiwemo Byumvuhore.

Mr Focus yagiye agaragaza ko ashyigikiye n’izindi njyana zitari gakondo zikorwa n’abahanzi bakibyiruka (bagezweho).

Ariko akavuga ko ashishikazwa cyane no guteza imbere inganzo nyarwanda kugira ngo umuco utazazimira burundu.

Mu biganiro yagiye agirana n’itangazamakuru ntiyahwemaga kuvuga ko hari abahanzi afata nk’inararibonye mu muziki barimo Cécile Kayirebwa na Rugamba Cyprien.

Ruremire ni umuhanzi w’umunyarwanda ugiye kuba mu mahanga nyuma ya Bid Dom, Cassanova, Mc Mahoniboni, The Ben, Meddy, K8, Emmy, Priscilla, Miss Shanel, Ben Kayiranga n’abandi benshi.

https://www.youtube.com/watch?v=GLzCBurLgIo

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ashobora kuba arigushakisha ibyangombwa buriya mumuhe amahoro azadusobanurira nibicamo.

  • ubwo yahunze tu! ubuzima buranze agiye kwideclara.

  • Izo nkuru ntaho zihuriye n’ukuri. Ruremire afite ibyangombwa bimwemerera gutura muri Finland mu buryo permanent bwemewe n’amategeko kuko ari married n’umugore ufite ubwenegihugu bwa Finland. Ariko bitabujije ko akorera akazi ke muri Finland cyangwa murwanda. Mumuhe amahoro abanze yihahire namwe uwabaha inzira mwagenda.

Comments are closed.

en_USEnglish