Digiqole ad

Koffi Olomide yongeye kwitwara kinyamanswa mu gitaramo yakoreye i Burundi

 Koffi Olomide yongeye kwitwara kinyamanswa mu gitaramo yakoreye i Burundi

Yafashe umusatsi w’umubyinnyi we arakurura. Ibi rero ngo ni ukudaha uburenganzira ikiremwamuntu

Antoine Christophe Agbepa Mumba cyangwa se Koffi Olomidé izina ryamamaye cyane, yongeye gukora igikorwa kiswe cya kinyamanswa apfura umusatsi umubyinnyi we mu gitaramo yakoreye i Burundi.

Yafashe umusatsi w’umubyinnyi we arakurura. Ibi rero ngo ni ukudaha uburenganzira ikiremwamuntu

Ku itariki 30 Kanama 2017 nibwo yakoreye igitaramo mu mugi wa Bujumbura. Mu gihe umubyinnyi yanezezaga abantu bagatangira kumuha amafaranga, Koffi yaraje afata umusatsi arakurura.

Uyu mugabo umaze kugera mu kigero cy’imyaka 61, yanenzwe cyane n’abitabiriye icyo gitaramo ndetse biranavugwa ko ashobora gukurikiranwa n’inzego zishinzwe kurengera ikiremwamuntu muri icyo gihugu.

Si ubwa mbere Koffi Olomidé ahohotera ababyinnyi be. Ku itariki ya 25 Nyakanga 2016 nabwo yakubitiye umubyinnyi we i Nairobi.

Biza kurangira ajyanywe mu nkiko ndetse anasabirwa igihano cyo kutazongera kwinjira muri icyo gihugu nkuko byagiye bivugwa.

Icyo gikorwa cyanatumye muri Zambia bahagarika igitaramo yari afiteyo kubera aya mashusho yagaragaye ahohotera umugore akoresha.

Muri 2012 yakatiwe amezi atandatu y’igifungo gisubitse kubera gukubita utunganya muzika ye (producer). Naho mu 2008 nabwo yakubise imigeri umunyamakuru wa RTGA TV anamena Camera ye.

Koffi w’imyaka 61 ukunze kwiyita “Mopao”, yakunzwe cyane mu karere hagati ya 1995 na 2005 kubera  indirimbo zitandukanye yagiye akora.

Muri izo harimo {Andrada ya 1995}, Affaire D’Etat ya 2003),  Loi (2006) Papa Plus (2008), Effrakata (2012) na {Selfie} yakoze muri 2015 yaje no gukundwa cyane.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • 30 Panama 2017??????????

    • Bishoboka bite ko Koffi Olomide ajya gucurangira mu gihugu kiri mu ntambara kitagira umutekano?

  • Ntaratumirwa kuza mw’iyamamaza mu Rwanda?

  • Nari gutangara umucongoman atigaragaje muri video. Ndavuga uriya mugore wabyinaga munzu waje kugurisha isura ntaho ahuriye na video

  • Cyabaye mukuhe kwezi? 30/Kanama!

Comments are closed.

en_USEnglish