Digiqole ad

 Senateri Tito yasabye urubyiruko kwagura ibitekerezo ku buzima bwarwo

  Senateri Tito yasabye urubyiruko kwagura ibitekerezo ku buzima bwarwo

Urubyiruko rwari rwitabiriye ku bwinshi muri ibyo biganiro

“Mutekereze kure, mutekereze binini mugire ubuzima bufite intego ntacyo mutageraho kuko ntacyo mudafite”. Hon Senateri Tito

Hon senateri Tito Rutaremara yasabye urubyiruko gutekereza ku byarugirira akamaro

Ibi ni ibyatangajwe na Hon senateri Tito Rutaremara mu gikorwa nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly amazemo iminsi yise {Inter-generation dialogue} arimo kugenda agirana n’urubyiruko mu ntara zitandukanye.

Insanganyamatsiko y’iki gikorwa kirimo kuba ku nshuro ya kabiri guhera muri 2016, igira iti : “Sigasira ibyo twagezeho nk’uwikorera”.

Mutesi Jolly wateguye ibi biganiro, yasabye urubyiruko gushikama rugacunga neza ibyo abakuru cyangwa ababyeyi babo baharaniye bagashirwa babigezeho.

Nk’urubyiruko ntirukwiye gufata iya mbere mu kubyangiza kubera inyungu za bamwe badafite ibitekerezo biteza imbere amajyambere y’igihugu.

Mu bayobozi batandukanye bari aho harimo Hon senator Tito Rutaremara, Col Baguma uhagarariye ingabo, ES w’inama y’igihugu y’abagore, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza.

Urubyiruko rw’abanyeshuri rusaga 1500 nirwo rwitabiriye ibyo biganiro byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu.

Col Baguma uhagarariye ingabo mu ntara y’Amajyepfo yatanze impanuro ku rubyiruko

Col Baguma uhagarariye ingabo mu ntara y’Amajyepfo, yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe menshi atandukanye n’ayo mu gihe cyabo.

Ko batigeze babona ababagira inama mu gihe cyabo bakome muri politike nkuko urubyiruko rw’ubu ruhabwa urubuga rukisanzura.

Mu byaganiriweho ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu, Hon senateri Tito yerekanye ko icyabafashije mu bushobozi bucye bari bafite nta kindi usibye kuba bararanzwe n’indangagaciro z’abanyarwanda.

Yakomeje yereka abari bitabiriye icyo kiganiro ko nubwo intambara y’amasasu yashize kwibohora bigikomeje. Cyane ko kwibohora ari urugendo kandi ubu ntacyo urubyiruko rwakwitwaza kuko rufite ubuyobozi burwitayeho.

Muri iki cyumweru ibi biganiro bizakomereza mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Rwamagana. Bikazasorezwa mu Mugi wa Kigali ku itariki ya 08 Knama 2017.

Mutesi Jolly yagejeje ibitekerezo n’inama ku rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro arimo kugenda akorera mu ntara zitandukanye
Urubyiruko rwari rwitabiriye ku bwinshi muri ibyo biganiro

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish