Digiqole ad

Jules Sentore yanenze bikomeye abateguye RWANDA FIESTA

 Jules Sentore yanenze bikomeye abateguye RWANDA FIESTA

Jules Sentore ntiyishimiye imitegurire y’igitaramo cya Rwanda Fiesta. Aanasaba abategura ibitaramo ko bajya baha agaciro amafaranga abanyarwanda baba batanze ntibanezezwe n’icyo bayatangiye

RWANDA FIESTA- Iki n’igitaramo cyabaye muri weekend kitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Diamond Platnumz, Morgan Denroy (Gramp), Morgan Ray , na Morgan Peter. Jules Sentore yanenze uburyo cyari giteguye asaba abahanzi kujya babanza kwitondera contract bagirana n’abategura ibitaramo.

Jules Sentore ntiyishimiye imitegurire y’igitaramo cya Rwanda Fiesta. Aanasaba abategura ibitaramo ko bajya baha agaciro amafaranga abanyarwanda baba batanze ntibanezezwe n’icyo bayatangiye

Iki gitaramo cyabereye i Nyamata, nubwo kitabiriwe n’abantu benshi cyanenzwe n’imbaga y’abariyo kubera gutinda gutangira, sound mbi ndetse n’amatara ‘lighting’ yari ku rwego rwo hasi.

Mu bagerageje kujyayo, bamwe bicujije impamvu batanze amafaranga yabo dore ko igiciro cyari 10.000 frw na 25.000 frw.

Ibi byaje gutuma Jules Sentore umwe mu bahanzi bamaze kugaragariza abanyarwanda ko azi kuririmba LIVE anenga imitegurire y’icyo gitaramo ndetse n’abahanzi bemeye kuririmba bazi neza ko hari ibitameze neza bishobora kwica amazina yabo.

Igitekerezo cya Jules Sentore

Music yacu iri gutera imbere mu buryo butandukanye. Ariko munyemerere ku makosa akunze gukorwa n’abategura cyangwa bagira uruhare ku bitaramo bibera mu Rwanda.I mean my Country.

1.RwandaFiesta, nibwo bwa mbere nitabiriye igitaramo cyujuje umwanda mu mitegurire, muri Sound System yakoreshejwe ndetse n’uburyo abahanzi bagendeye ku kinyoma cy’ibyo mwakoze byanteye kwibaza iyo tugana as Music Industry yo Mu Rwanda.

2.Abanyarwanda aba bantu dukorera cyangwa turirimbira sinzi niba baha agaciro k’amafaranga bishyura mu bitaramo cyangwa izindi expenses bakora kuko n’ikigaragara bamwe ntibazi gutandukanya Playback (kuririmbira kuri CD)no kuririmba mu buryo bwa Live.

Concert nkiriya na cash zishyuwe kuri buri Ticket we didn’t expect tha playback kuko amafaranga yishyuwe akwiye Live Music.

Ikindi ukazana Stage ikoze mu buryo nka buriya na Sound system iri kurwego rwo hasi plz Pipo we need to stop this. bitabaye ibyo nk’abahanzi turabigwamo cyane.

3.Abahanzi Nyarwanda njye uko mbibona agaciro dukwiye buri wese agatwara uko yishakiye kandi ibi bintu turabiganiraho hagati yacu ariko ugasanga turaca inyuma tukemeza ibitandukanye mwe simpabatindaho nitutiminjiramo agafu nuko bizahora.

4.RALC : Nkabafite ishingano zo kureberera inyungu abahanzi mukwiye kujya mugezwaho birambuye ibi bitaramo bitegurwa na standard cyangwa Ingano y’igitaramo uko imeze.

Yasoje agira ati “Mumbarire nshobora kuba ntabivuze nkuko byakagombye gusa ikibinteye ni amakosa mpora mbona mu muziki wacu kandi kuyaceceka siko gukemura ikibazo“.

https://www.youtube.com/watch?v=SmVFtjPSERc

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • nukuri byaribiteye agahinda kubona umwanya wicyubahiro uhicaye adashobora kureba neza aho abahanzi baririmbira kandi hadateguwe intebe ukabona abantu nibo bishakira intebe zokwicaraho byaratubabaje cyane turabanenze peee ushyireho abahanzi baje bucya nibindi byinshi byagenze nabi abategura ibitaramo nibahe abanyarwanda agaciro 25,000 nimenshi cyane ndetse 10,000 nayo nimenshi ushyizeho ticket yougera nyamata

  • Njyewe nigira mugisope aho bacuranga Live kandi nkavayo nishimye.Mwebwe mujya muribi musa nabajye gusengera muri nzaduka buri week end, ntimukajye murira rero iyo babariye.

  • ubwo ni ishyarui ryuko batagutumiye ntukabeshye
    byari byiza

  • muzajya mutigaragaza neza ngo babahe agaciro mutumirwe ubundi mujye gupinga.ngaho wowe mama tegura ikiruta kiriya.harya muri guma guma iyo igiyemo uba uwakangahe ? hahahahahahahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

    • Hahahahhh,gusa kiriya gitaramo cyantize gutangira kigenda kigira nutundi tubazo ariko aho Diamond wari watujyanyeyo yaraturyohereje.gusa biriya bijye biha isomo abahanzi nyarwanda bagerageze bakore umuziki mwiza nabo tuzajya twitabira ibitaramo byabo,kuko nawe akoze live nkuko yabivuze ndakeka atabona abantu bangana kuriya niyo yakwishuza 2000frw

Comments are closed.

en_USEnglish