Adrien, Patient na Israel bahurijwe mu gitaramo kimwe

Patient Bizimana na Israel Mbonyi bazaririmba mu gitaramo kitiriwe indirimbo ya Adrien Misigaro wavuye muri Amerika kiswe {Ntacyo Nzaba Concert}. Aya niyo mazina yari asanzwe aza imbere cyane mu bahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana {Gospel}. Kuba bahurijwe mu gitaramo kimwe byanejeje benshi barimo n’abandi bahanzi bakora injyana zisanzwe ‘Secular’. Uretse Adrien Misigaro usanzwe akorera umuziki […]Irambuye

Kim Kardashian yashinjijwe n’umufana kunywa Cocaine

Mu ifoto aherutse gusohora kuri Twitter Kimberly Noel Kardashian uzwi ku isi yose nka Kim Kardashian, yashinjiwe n’umufana we gukoresha Cocaine kubera kubona ibisa nkayo kuri iyo foto. Uwo mufana amaze kubibona yabyanditse kuri Twitter. Nyuma yo kubona ibyo umufana we yanditse byaramurakaje yandika kuri Twiiter abyamagana avuga ko adakunda abantu bamubeshyera. Yavuze ko atajya […]Irambuye

Kitoko yahamagawe mu bitaramo byo kwamamaza Perezida

Kitoko Bibarwa waherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2013, yatumiwe mu bitaramo byo kwamamaza umukuru w’igihugu bizatangira tariki ya 14 Nyakanga 2017. Si ubwa mbere azaba yitabiriye ibyo bitaramo. Ari no mu bahanzi bagiye bazenguruka intara mu bitaramo nk’ibi byo muri 2010. Yaje kuva mu Rwanda ajya gukomereza amashuri ye mu Bwongereza. Mu gihe gito yatangiye […]Irambuye

Rugema uba i Maputo yakoze indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida

Rugema wahoze muri Orchestre Impala nshya yashinzwe muri 2014 usigaye wibera i Maputo muri Mozambique, yakoze indirimbo ivuga ibyiza Perezida Kagame amaze kugeza ku banyarwanda n’ubutwari bwe. Nubwo ari muri Mozambique nk’umucuruzi, Rugema yabwiye Umuseke ko amarangamutima yamuhatiye gushimira Perezida Kagame ku bintu bitandukanye amaze guhindura ku Rwanda. Avuga ko hari ibihugu byinshi muri Afurika […]Irambuye

Abba wo muri B Gun yagiye kwibera i Dubai

ABBA ni umwe mu basore bagize itsinda rya B Gun kimwe na M Cool ,Unko Petchi, na Hopson Dan. Amakuru agera ku Umuseke arahamya ko uyu musore yaba asigaye yibera i Dubai. Uyu ABBA yakunze kugenda yumvikana mu ndirimbo zitandukanye z’iri tsinda nk’ukora inyikirizo ‘Chorus’ rimwe na rimwe na M Cool bagafashanya. Hopson Dan uvukana […]Irambuye

Hateguwe igitaramo cyo gufasha imfubyi 17 Kamaliza yasize

Derrick Murekezi uba muri Amerika na Dejoie Sylvain Ifashabayo utuye muri Ghana, baje mu Rwanda gutegura igitaramo cyo kwibuka Kamaliza ikizavamo bakazagishyikiriza abana 17 b’imfubyi yasize. Mu mwaka wa 2016 nibwo baje mu Rwanda gukurikirana amakuru bumvise ya mukuru wa Kamaliza wasigaranye abana b’imfubyi yareraga. Nyuma yo gushakisha ayo makuru ku muryango wa Kamaliza nk’urubyiruko […]Irambuye

Tuyisenge yasubiyemo indirimbo TORA KAGAME PAUL

Tuyisenge Jean de Dieu uzwi nka “Intore Tuyisenge” mu muziki, Ni umuhanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zigendanye na gahunda za Leta. Yasubiyemo  indirimbo ye yise TORA KAGAME PAUL. Iyi ndirimbo imaze imyaka irindwi izwi n’imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda bagize uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2010. Kuba yayisubiyemo ngo ni uko muri iyo ndirimbo ya […]Irambuye

Dream Boys yasabye urubyiruko rw’i Gicumbi kutaba imbata y’ibiyobyabwenge

Gicumbi- Mu gihe u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge, itsinda rya Dream Boys ryari mu karere ka Gicumbi gukangurira urubyiruko kureka ibyobyabwenge. ryaboneyeho n’umwanya wo gushimira abanya-Gicumbi uburyo babashyigikiye bigatuma begukana Guma Guma. Kuri uyu wa kane tariki ya 06 Nyakanga 2017 i Gicumbi, Itsinda rya Dream Boys ryabwiye urubyiruko rwo muri ako […]Irambuye

TEKNO agiye kuza gutaramira i Kigali

Umunya-Nigeria Augustine Miles Kelechi umaze kwamamara nka TEKNO mu muziki, agiye kuza gukorera igitaramo i Kigali. Amakuru agera ku Umuseke avuga ko uyu muhanzi yamaze kumvikana n’abazamuzana mu gitaramo kizaba tariki ya 22 Nyakanga 2017. Si umuntu ku giti cye uzamuzana. Ahubwo ngo ni uruganda rwa Skol rugiye kumuzana mu rwego rwo kurushaho kwamamaza icyo […]Irambuye

“Binkolera” indirimbo ya Sheebah na The Ben yageze hanze

Iyi ndirimbo ya The Ben na Sheebah yari imaze amezi ane yararangiye ariko itaremererwa kujya hanze ngo ibe yatangira gukinwa. Yakozwe na Producer Nessim umwe mu ba producer bakomeye muri Uganda wakoze n’izindi zirimo iya Charly & Nina {Face to face}, {Farmer} ya Ykee Benda & Sheebah n’izindi. The Ben avuga ko gukorana na Sheebah […]Irambuye

en_USEnglish