Digiqole ad

Melodie ntiyajyanywe muri Coke Studio kuririmbana na Jason Derulo

 Melodie ntiyajyanywe muri Coke Studio kuririmbana na Jason Derulo

Bruce Melodie niwe ambasaderi wa Coke Studio mu Rwanda igihe kingana n’umwaka

Bruce Melodie utaragaragaye ku rutonde rw’abahanzi 11 bagombaga kuririmbana n’icyamamare Jason Derulo mu bitaramo bya Coke Studio muri Kenya, ngo ntiyirukanywe. Ahubwo ibyamujyanyeyo bitandukanye n’imyumvire y’abantu.

Bruce Melodie niwe ambasaderi wa Coke Studio mu Rwanda igihe kingana n’umwaka

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa kane tariki ya 29 Kanama 2017, ubuyobozi bwa Bralirwa bwatangaje ko Melodie ariwe ambasaderi wa Coke Studio mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka.

Amakuru yagiye avugwa ko yaba yarirukanywe kubera kutagaragara ku rutonde rw’abazaririmbana na Derulo bitamurebaga n’ubundi.

“Bruce Melodie yagiye ahamagawe na Coke Studio ishami rya Kenya. Ibyo bamushakiraga kwari ugukorana n’abandi bahanzi bo mu karere cyane cyane abo muri icyo gihugu. Ntiyajyanywe no kuririmbana na Derulo”.Bralirwa

Ubuyobozi bwa Bralirwa bwakomeje busobanura ko kugeza ubu Bruce Melodie akiri mu bikorwa bya Coke Studio. Icyo kiciro cyo mku rutonde rw’ibyamamare nacyo ashobora kukijyaho ntawamenya.

Mu bahanzi 11 bagombaga kuzaririmbana na Jason Derulo harimo Dela (Kenya), Rayvanny (Tanzania), Bebe Cool (Uganda), Mr. Bow (Mozambique), Falz (Nigeria), Joey B (Ghana), Betty G (Ethiopia), Jah Prayzah (Zimbabwe), Shekhinah (South Africa), Locko (Cameroon) na Denise (Madagascar).

Coke Studio yagiye itumira abahanzi barimo Ne-Yo, Chris Brown, Trey Songz abo bose bakaba baheruka muri Kenya. Ikaba inafitanye amasezerano y’umwihariko na Jason Derulo ugiye kuza, Jay Sean, Edward Maya, na Flo Rida.

Iyo nzu kandi yakoranye n’abahanzi bo mu karere barimo Jose Chameleon, Julianna Kanyomozi, Fally Ipupa, Diamond Platnumz, Ali Kiba, Sauti Sol n’abandi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish