Digiqole ad

Meddy agarutse mu Rwanda

 Meddy agarutse mu Rwanda

Nta kiganiro arabyemezamo cyangwa se ngo agire icyo avuga ku mbuga nkoranyambaga ze ku bijyanye n’urugendo afite mu Rwanda. Gusa hari amakuru yizewe ahamya ko muri Nzeri 2017 afite igitaramo azakorera i Kigali.

Imyubakire y’umubiri we iri mu bituma Meddy akundwa cyane n’urubyiruko

Ayo makuru avuga ko Meddy afite ibitaramo bitandukanye azaba aje gukorera mu Rwanda bigera kuri bitanu. Muri ibyo hakaba icyo azakorera mu mugi wa Kigali ari kumwe na The Ben.

Umuseke wagerageje kuvugisha Meddy kuri ayo makuru arimo kuvugwa niba yaba ari impamo. Ati “Hhahahahaa ibyo se byavuye he kandi?!!buretse…. Nibitungana nzakubwira”.

The Ben na Meddy ni abahanzi bavuye mu Rwanda bakunzwe cyane, aho bari muri Amerika bakaba bagerageza gukora indirimbo zituma batibagirana mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Meddy ni umwe mu bahanzi badakunze kugaragaza ibyiyumviro bye cyangwa se ngo upfe kuba wabona amakuru umukeneyeho mu buryo bwihuse.

Ibi ku rundi ruhande ugasanga hari ababishyigikira ko bituma atagarukwaho cyane mu itangazamakuru kubera ko hari ubwo bisubiza izina ryawe hasi.

Ngabo Medard Jobert ari mu bahanzi bazamutse mu gihe gito bakaba baramenyekanye baciye mu rihumye andi mazina yari asanzwe akomeye mu muziki.

Mu ndirimbo ye {Ungirir’ubuntu} nibwo izina ry’akabyiniriro yiyise rya ‘Meddy’ nk’umunyamuziki ryatangiye kwamamara mu Rwanda.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • oya ahubwazaze mukwamunani tubyinane intsinzi ya muzehe

  • mwanawa nuza nimpamo tuzagukubita kukabuno dorigihe watubeshyeye nikera twarategereje amaso ahera mukirere

Comments are closed.

en_USEnglish