Rwanda: Bwa mbere abatabona bazatora Perezida bakoresheje Braille

Hehe no gutorerwa, abafite ubumuga bwo kutabona bwa mbere mu matora rusange bazatora bakoresheje inyandiko yabagenewe (abazi kuyikoresha) yitwa Braille. Ubu buryo buzakoreshwa bwa mbere mu matora ya Perezida wa Republika azaba tariki 04 Kanama 2017, nibwo bwa mbere buzaba bukoreshejwe mu matora nk’aya mu Rwanda. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza yabwiye […]Irambuye

2016: Havumbuwe amoko 133 mashya y’inyamaswa n’ibimera

*Ngo aya yavumbuwe ni macye cyane ugereranyije n’akekwa…Ngo ni 10% gusa… Abahanga bo mu kigo cy’ubushakashatsi cyo muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo Dr  Shannon Bennett baratangaza ko havumbuwe amoko mashya 133 y’inyamaswa n’ibimera byavumbuwe mu mazi, mu mashyamba no mu butayu mu bice bitandukanye ku Isi.  Muri aya moko mashya y’inyamaswa n’ibimera […]Irambuye

USA yirukanye abadiplomate35 b’u Burusiya, nabwo ngo buzihimura

Nyuma y’uko abategetsi ba US bo mu ishyaka ry’Abademokrate bavugiye ko u Burusiya bwagize uruhare mu gutsinda kwa Donald Trump mbere yo kurekura ubutegetsi kuri Obama bafashe icyemezo cyo kwirukana abadiplomate 35 b’u Burusiya muri US. Byarakaje u Burusiya buvuga ko buzategereza Donald Trump akajya ku butegetsi kuri 20, Mutarama 2017 maze nabwo bukihimura. Abategetsi b’i […]Irambuye

Islamic State yatangaje ko izakora ishyano muri 2017 kurusha indi

Mu itangazo umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wasohoye mu Kinyamakuru Jihad Watch waburiye abantu ko bagomba kurya bari menge muri iyi minsi y’impera z’umwaka kuko ngo izica benshi. Muri 2017 ngo izatera ibitero byinshi mu bihugu by’abo yita ‘abahakanyi’. Mbere gato y’uko Noheli y’uyu mwaka iba, umusore ukomoka muri Tunisia bivugwa ko yakoreraga IS yagongesheje […]Irambuye

North Korea: Kuva 2011 ngo Kim Jong Un amaze kwicisha

Raporo yabonywe na CNN irameza ko kuva Kim Jon Un uyobora Koreya ya Ruguru yajya ku butegetsi muri 2011 ngo yatanze amategeko yo kwica abantu bagera kuri 340 barimo abategetsi n’abandi bakozi ba Leta bagera ku 140. Muri 2014 yatanze itegeko ko bashonjesha imbwa zirenga 100 hanyuma bakazigaburira Nyirarume wavugwagaho kumugambanira. Ikigo cy’ubushakashatsi gikorera muri […]Irambuye

Imparangwe ziracika ku Isi, mu Rwanda ho ngo ntazigeze ziharangwa

Eugene Mutangana ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere, (RDB) yabwiye Umuseke ko ibinyamajanja bita ‘Imparangwe’ (Cheetahs)  zitigeze ziba mu Rwanda. Mu mibare RDB bafite ya vuba, yerekana ko guhera muri 2013 kugeza mu bushakashatsi bwakozwe muri 2015 nta mparangwe basanze mu Rwanda. Ku isi hose hasigaye imparangwe 7 100 gusa mu gihe mu […]Irambuye

Japan ibabajwe n’ibyo yakoze i Pearl Harbor ariko ntisaba imbabazi

Kuri uyu wa gatatu Minisitiri w’intebe w’u Buyapani Shinzo Abe uri muri USA mu ntangiriro z’iki Cyumweru yasuye imva zishyinguwemo ingabo 2 400 za USA zishwe n’ibitero by’indege z’intambara z’u Buyapani mu gitero zagabye Pearl Harbor muri 1941, yavuze ko igihugucye kibabajwe n’ibyo cyakoze ariko yirinze kubisabira imbabazi. Hagati muri uku kwezi ubwo Perezida Barack […]Irambuye

Simbarikure wibishije intwaro yaraye atorotse Gereza ya Rusizi

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba burasaba abantu gutungira agatoki inzego z’umutekano aho bazabona umuntu witwa Theodore Simbarikure waraye atorotse iriya gereza. Iri tangazo ryashyizweho umukono n’ubuyobozi bw’iriya gereza riravuga ko Simbarikure yari yarakatiwe kubera guhamwa n’icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro. Simbarikure afite imyaka 40, ni umugabo wubatse ubarizwa mu karere […]Irambuye

Muri Taiwan ishuri riherutse kuramya ibikorwa bya Hitler

Abaturage bo m bihugu nka Taiwan, Koreya y’epfo, Indonesia na Thailand benshi ngo ntibazi neza amateka y’Intambara ya kabiri y’isi na Hitler ntibabizi, ibi byatumye bakora igifatwa nk’ibara n’amahanga aho muri Taiwan ishuri ryambitse abana impuzankano ziriho ikirango cy’aba-Nazi ba Hitler.   Elliot Brennan wo mu kigo cy’ubushakashatsi kitwa Institute for Security and Development Policy aherutse […]Irambuye

UK: Umwaka utaha abatabona bazatangira guhabwa ijisho ryiswe “Bionic Eye”

Mu ntangiriro z’umwaka utaha biteganyijwe ko abantu 10 bafite ubumuga bwo kutabona bazahabwa amaso akozwe mu ikoranabuhanga azabafasha kungera kureba.  Aya maso bise ‘Bionic Eyes’ akozwe mu ikoranabuhanga rihuza uturahure twabugenewe dufite cameras ntoya cyane zikurura amashusho ya videos zikayoherereza ka mudasobwa gato cyane, nako kahafata ya video kakayikuramo amakuru akenewe hanyuma akoherezwa mu gice […]Irambuye

en_USEnglish