Digiqole ad

Rwanda: Bwa mbere abatabona bazatora Perezida bakoresheje Braille

 Rwanda: Bwa mbere abatabona bazatora Perezida bakoresheje Braille

Abatabona bazi gukoresha iyi nyandiko ubu nabo bazitorera ubwabo uwo bashaka

Hehe no gutorerwa, abafite ubumuga bwo kutabona bwa mbere mu matora rusange bazatora bakoresheje inyandiko yabagenewe (abazi kuyikoresha) yitwa Braille. Ubu buryo buzakoreshwa bwa mbere mu matora ya Perezida wa Republika azaba tariki 04 Kanama 2017, nibwo bwa mbere buzaba bukoreshejwe mu matora nk’aya mu Rwanda.

Abatabona bazi gukoresha iyi nyandiko ubu nabo bazitorera ubwabo uwo bashaka
Abatabona bazi gukoresha iyi nyandiko ubu nabo bazitorera ubwabo uwo bashaka

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza yabwiye Umuseke ko ubu buryo koko buzakoreshwa kugira ngo kuri iyi nshuro bihe ubwisanzure abatabona mu gutora.

Ubundi abatabona bose batorerwaga n’umuntu ufite munsi y’imyaka 18, ibintu bavugaga ko bitajyanye n’igihe kuko uyu muntu ubatorera aba ari mukuru ntawakwizera itora rye 100% ko ari iryo utabona yamusabye gukora.

Umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona witwa William Safari aherutse kubwira abanyamakuru ko byaba byiza kurushaho Leta ishatse ingengo y’imari yo gukoresha impapuro ziriho inyandiko yabagenewe yitwa Braille kugira ngo bajye bitorera uwo bashaka bitabaye ngombwa kwifashisha undi muntu.

Charles Munyaneza yabwiye Umuseke muri iki gitondo ko yizeza abafite ubumuga bwo kutabona bize iriya nyandiko ko mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba taliki 04, Kanama umwaka utaha bazitorera ubwabo ntawe ubafashije muri iki gikorwa.

Abatazi gukroesha Braille bo ngo bazatorerwa mu buryo batoraga mbere.

Ngo Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga ifite imibare y’abafite ubumuga bwo kutabona muri rusange ariko iy’abatazi gusoma Braille ngo ntayo bafite.

Komisiyo y’amatora ariko ngo yamaze gutegura inyandiko zihagije k’uburyo abazazikenera bazazisanga ku biro by’itora bazatoreramo.

Munyaneza yabwiye Umuseke ko ingengo y’imari yagenewe amatora muri 2017 ingana na miliyari eshanu n’igice, ikazakoreshwa mu byiciro byose bigenewe amatora harimo kwigisha abaturage uko amatora ateguye, ibikoresho, guha agahimbazamusyi abakorera bushake n’ibindi.

Yibukije abaturage muri rusange n’abanyeshuri by’umwihariko gukomeza kwikosoza kuri liste z’itora bakoresheje ikoranabuhanga kugira ngo hatazagira ubura amahirwe yo gutora umukuru w’igihugu.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish