Bimaze kuba umuhango ngarukamwaka ko abakuru b’ibihugu byinshi ku Isi no muri Africa by’umwihariko bageze ijambo ku baturage babo babifuriza umwaka mushya muhire bakanabagezaho imwe mu migabo n’migambi bifuza kubagezaho muri uwo mwaka baba batangiye. Mu ijambo Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda ku ijoro ryo kuwa Gatandatu taliki 31, Ukuboza rishyira iya […]Irambuye
Mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 20 ingabo z’Abadage zahawe amabwiriza yo kwica abantu bose bo mu bwoko bubiri bwa nyamuke muri Namibia bwitwa Herero na Nama aba bakaba bari biganjemo aborozi. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntibemeye ko ibyo bakoze ari Jenoside. Abanyamateka bo bagiye bemeza ko ibyakozwe ari Jenocide ya mbere yaranze ikinyejana cya 20, […]Irambuye
Abanyamategeko 12 b’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri bagejeje ikirego mu rukiko rurinda Itegeko Nshinga barega Perezida Edouardo Dos Santos gushyira umukobwa we Isabel ku buyobozi bwa kompanyi ya Leta ishinzwe ibya Gas n’ibikomoka kuri Petroli. Ngo yamushyizeho binyuranyije n’amategeko. Taliki 27 Ukuboza 2016 Urukiko rw’Ikirenga rwanze kwakira iki kirego ubu bakijyanye mu rukiko rurengera […]Irambuye
Umuraperi Green P yemeza ko injyana ya Hip Hop ariyo yamuzamuye ituma yubaka izina afite ubu, bityo ngo ntiyareka kuyikora ngo ajye mu zindi. Elie Rukundo uzwi ku izina rya Green P, ni umuvandimwe wa Benjamin Mugisha “The Ben” akaba yaratangiriye ‘rap’ muri Group ya Tough Gangz, akorana na Bull Dog, Fireman na Jay Polly. […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye ikigo gikora imodoka zikoresha ikoranabuhanga rihanitse kitwa Faraday Future cyaraye kimurikiye abantu mu mujyi wa Las Vegas imodoka bise FF 91 bivugwa ko ariyo yihuta kurusha izindi ku isi kandi ikaba itwarwa n’amashanyarazi ndetse ikitwara ikoresheje ibyo bita ‘artificial intelligence’. Iyi modoka ishobora kugenda ibirometero 400 ku isaha ikoresheje umuriro muke baba bayishyizemo. […]Irambuye
Nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere Perezida wa Koreya ya ruguru, Kim Jong Un abwiriye abagize ishyaka rye ko ateganya kuzagerageza igisasu (intercontinental ballistic missile) gifite ubushobozi bwo kugera muri California, kuri uyu wa Kabiri Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA yahaye gasopo Kim Jong ko adakwiye gukora iki gikorwa. Ati “Ibyo ntibizashoboka!” Kuwa Mbere […]Irambuye
Gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye ngo bituma imibiri yabo yongera ubudahangarwa bityo ntibafatwe n’indwaraza zibonetse zose. Aka karimo ngo gatuma imibiri yabo ikora cyane bigafasha umwe muri bo cyangwa se bombi gutwika ibinure ubusanzwe bizwiho gutera indwara nka diabetes cyangwa umubyibuho ukabije. Abahanga bo muri Kaminuza ya Stirling baherutse kubona ko inyamaswa zororoka kenshi binyuze […]Irambuye
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ejo yamaze amasaha atatu asubiza ibibazo bya Police ku birego by’uko ngo amaze igihe ahabwa amafaranga mu buryo bififitse, ngo akaba yarayahawe na bamwe mu bacuruzi bakomeye yiyamamaza kugira ngo natsinda na bo azabafashe kubona amasoko manini. Umuvugizi w’ubugenzacyaha bwa Police ya Israel witwa Luba Samri yabwiye the Bloomberg […]Irambuye
Uyu mwaka abahanga mu bumenyi bw’ikirere bemeza ko ari wo washyushye cyane ugereranyije n’iyawubanjirije. Impera z’uyu mwaka zabaye agahinda ku Banyarwanda uhinyuza Intwari utwara abakomeye mu Nteko Nshingamategeko, n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watangiye ishyanga. Wari umwaka w’amayobera, imvura yabaye nke, ahenshi mu gihugu hatera amapfa cyane mu Burasirazuba. Ni umwaka wabayemo imfu z’amayobera zirimo iz’Abanyepolitiki […]Irambuye
Ni cyo gitabo gihenze kurusha ibindi byose byanditse kuri Science kuva isi yabaho kuko giherutse kugurishwa miliyoni 3.7$ (Ni miliyari eshatu mu mafaranga y’u Rwanda). Iki gitabo giherutse kugurishirizwa mu nzu y’ibitabo bitezwa cyamunara i New York yitwa Christie Auction House. Isaac Newton ni umuhanga mu bugenge wabayeho mu kinyejana cya 17 gishyira icya 18, […]Irambuye